Friday, December 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari

radiotv10by radiotv10
15/11/2024
in MU RWANDA
0
RDF yagize icyo yizeza imiryango y’abishwe n’umusirikare abarasiye mu kabari
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bwa RDF bwitandukanyije n’umusirikare uherutse kwica arasiye abaturage mu Kabari mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke, bwizeza ubufasha imiryango y’ababuriye ubuzima muri ibi byago, ku buryo mu gihe cya vuba izagira icyo ikorerwa mu kubafata mu mugongo.

Iri sanganya ryabaye mu rukerera rwa hirya y’ejo hashize tariki 13 Ugushyingo 2024, mu Kagari ka Rusharara, Umurenge wa Karambi, aho Sgt Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abaturage batanu akabahitana.

Aba baburiye ubuzima muri ibi byago byatejwe n’Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, bashyinguwe kuri uyu wa Kane tariki 14 Ugushyingo 2024 mu gikorwa cyitabiriwe n’Ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta ndetse n’iza gisirikare.

Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba, Maj Gen Eugene Nkubito, wihanganishije imiryango y’aba bitabye Imana, yavuze ko kuba abantu bashyamiranira mu kabari bisanzwe, ariko ko iyo hajemo kuba umuntu afite imbunda biba ibindi.

Maj Gen Eugene Nkubito yavuze ko ubusanzwe Ingabo z’u Rwanda zizwiho kurangwa n’imyitwarire iboneye, ku buryo ibyakozwe n’uyu musirikare ubundi bitari mu biziranga.

Ati “Uyu musirikare rero ibyo yakoze, yabikoze ku giti cye ntabwo biranga indangagaciro za RDF. Muratuzi ntabwo ari ubwa mbere duhuriye aha, uwabikoze rero yaduhemukiye, yahemukiye RDF kandi byatubabaje.”

Yavuze kandi ko Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buzaba hafi iyi miryango bukabafasha mu buzima bwabo.

Ati “Ndagira ngo mbabwire ko ubuyobozi bwacu bwantumye ngo iyi miryango yabuze ababo, ubuyobozi bwacu buzababa hafi, mu minsi ya vuba hari abantu bazatuma hano kuza kureba icyakorwa ni iki?”

Ntakirutimana Joel umwe mu bo mu miryango y’aba bishwe barashwe n’umusirikare, yavuze ko ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda kimwe n’ubwa Leta, bwabaherekeje muri ibi byago byabagwiririye, byumwihariko mu mihango yo guherekeza ba nyakwigendera.

Ati “Abayobozi bacu batugiriye neza babidufashijemo, kandi natwe turabyishimiye nubwo twabuze abacu ntabwo byabura kubabara, ariko no kunezerwa birimo kubera ko tutigunze, twatabawe n’ubuyobozi.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert yavuze ko ubuyobozi bw’inzego bwite za Leta, na bwo buzakomeza kuba hafi iyi miryango yahuye n’iri sanganya ryayitwariye abo bakundaga.

Yagize ati “Ubuyobozi natwe tuzakomeza gufatanya namwe gufasha kugaruka mu buzima bwiza, gufasha kwibagira ibyabaye ariko no kubaba hafi mu buzima busanzwe kugira ngo hatagira umwana wabura uko yajya ku ishuri, umwana atabura icyo arya kuko yabuze papa we yazize ubu bugizi bwa nabi urugomo nka ruriya.”

Ubwo ibi byago byabaga, Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwahise butangira iperereza, kandi buvuga ko bwafashe ingamba zikomeye ku buryo uyu ukekwaho iki gikorwa azabiryozwa hakurikijwe amategeko.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + five =

Previous Post

Rwamagana: Abanyerondo bafashe icyemezo cyumvikanamo umujinya w’ibyo bakorewe n’Umuyobozi

Next Post

Amavubi na n’ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda

Related Posts

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

by radiotv10
18/12/2025
1

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi ziherutse guhurira mu biganiro nyuma...

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

by radiotv10
18/12/2025
0

Kigali is quietly becoming one of Africa’s most attractive destinations for digital nomads. Known for its cleanliness, safety, strong internet...

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

by radiotv10
18/12/2025
0

From mobile money to online banking and QR-code payments, the world is rapidly moving toward a cashless society. In Rwanda,...

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

Bagaragaje imbogamizi ituma umusaruro wabo utinda kubona isoko n’icyakorwa ngo biranduke

by radiotv10
18/12/2025
0

Abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Cyunuzi bavuga ko umusaruro wabo utinda guhuza ibipimo bikenerwa kugira ngo ugurwe kuko batagira imashini...

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

Menya ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri ya nyuma ya 2025 ya Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
18/12/2025
0

Inama y’Abaminisitiri ya nyuma y'umwaka wa 2025, yaranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo kugezwaho isinywa ry’amasezerano y’Amahoro n’Ubufatanye mu by’Ubukungu hagati y’u...

IZIHERUKA

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4
IBYAMAMARE

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

by radiotv10
18/12/2025
0

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

18/12/2025
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

18/12/2025
Abakinnyi babiri b’abanyamahanga batangiye imyitozo muri Rayon Sports

Rayon yatanze umucyo ku Munya-Misiri wagaragaye mu myitozo yayo n’uko yiteguye kugura abakinnyi

18/12/2025
Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

Who are eligible to work from home in Kigali, and how is it transforming the City?

18/12/2025
Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

Cashless Society: Progress or a risk we’re not ready for?

18/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amavubi na n’ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda

Amavubi na n'ubu atarumva ibyabaye yerekeje muri Nigeria afite icyo asezeranya Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Byinshi utari uzi ku muhanzi Israel Mbonyi ugeze kure ategura Icyambu Season 4

Hatangajwe icyitezwe nyuma yuko inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zihuriye mu biganiro

AFC/M23 yemeje ko abarwanyi bayo batangiye kuva muri Uvira inavuga igihe bose bazaba bahavuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.