Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, zahaye amagare abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Mocimboa da Praia, mu rwego rwo gukomeza gutanga umusanzu mu miyoborere myiza mu nzego zo hasi.
Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025, ni kimwe mu bigamije gushimangira imiyoborere myiza no kongera imbaraga mu rugamba rwo guhashya iterabwoba ryari rimaze igihe ryugarije Intara ya Cabo Delgado.
Uretse ibikorwa byo kurwanya ibyihebe, Ingabo z’u Rwanda zagiye zigaragara mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, birimo gusana ibikorwa remezo no gufasha inzego z’ibanze kugira ngo zirusheho kwegera abaturage.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Mocímboa da Praia, Helena Bandeira; yashimiye inzego z’umutekano z’u Rwanda ku bwo kuba zikomeje gufasha aka Karere, anavuga ko aya magare azagira uruhare runini mu gufasha Ubuyobozi kurushaho gutanga serivisi zinoze.
Yagize ati “Iyi mpano izatanga umusaruro ufatika ku bayobozi bacu b’ibanze, izabafasha kugera ku baturage mu buryo bwihuse no gutanga serivisi nziza. Turashimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame wa Repubulika y’u Rwanda n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, ku bwo kuba bakomeje kuzanira ibisubizo abaturage ba Mocímboa da Praia ndetse n’ab’ahandi muri Mozambique.”
Umuyobozi w’itsinda rya 5 ry’inzego z’umutekano z’u Rwanda, Col Emmanuel Nyirihirwe, yavuze ko aya magare yahawe aba bayobozi b’inzego z’ibanze, azaborohereza kujya babasha kugera mu bice binyuranye by’aho bayobora.
Yavuze kandi ko aya magare “azabafasha kujya kwigenzurira amakuru y’ibiberayo, ndetse no kuyatanga mu buryo bwihuse.”
Ingabo z’u Rwanda zikoze iki gikorwa hatarashira icyumweru, Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo agiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda rwasize Ibihugu byombi byongeye gushimangira umubano mwiza bifitanye.
Perezida Paul Kagame wakiriye mugenzi we Chapo, yavuze ko “U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano ukomeye wa dipolomasi, kandi hejuru ya byose, turi inshuti magara ndetse turi n’abavandimwe.”
Perezida Kagame yakomeje ashimangira ko ubu bufatanye butanga umusaruro kugera no ku rwego rw’iterambere ridashingiye gusa ku mutekano ahubwo bitanga n’inyungu mu bucuruzi.
Yagize ati “Aya ni amahirwe meza yo gukomeza gushimangira imikoranire yacu mu bucuruzi, ku nyungu z’Ibihugu byacu byombi.”
Perezida wa Mozambique, Daniel Francisco Chapo, na we yaboneyeho gushimira mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame, ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange, ku bw’umusaruro uva mu mibanire myiza y’Ibihugu byombi, byumwihariko mu mikoranire yo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

RADIOTV10