Wednesday, December 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yatangaje amakuru ku ntandaro y’iyirukanwa ry’abasirikare barimo Abajenerali babiri

radiotv10by radiotv10
07/06/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yatangaje amakuru ku ntandaro y’iyirukanwa ry’abasirikare barimo Abajenerali babiri
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwagize icyo buvuga ku iyirukanwa ry’abasirikare barimo uwari ufite ipeti rya Major General n’uw’irya Brigadier General, buvuga ko ubusanzwe Abofisiye birukanwa ku mpamvu zitandukanye zirimo imyitwarire idahwitse n’ibyaha, ku buryo hari n’abazakurikiranwa mu nkiko.

Itangazo ryirukana aba basirikare, ryasohotse mu ijoro ryacyeye kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kamena 2023, rivuga ko Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF yirukanye Maj Gen Aloys Muganga na Brig Gen Francis Mutiganda ndetse n’abandi basirikare bo ku rwego rwa Ofisiye.

Perezida wa Repubulika kandi yategetse ko hirukanwa abasirikare 116 bafite andi mapeti ndetse abandi 112 bakoraga mu buryo bw’amasezerano, asaba ko aseswa.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Igihe, yagarutse ku iyirukanwa ry’abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye, avuga ko ari ibisanzwe mu Ngabo kandi ko biterwa n’impamvu zinyuranye.

Yagize ati “Kwirukanwa bibaho kubera impamvu zitandukanye, ariko ahanini ni ibyaha cyangwa imyitwarire y’umwofisiye cyangwa imyitwarire igayitse.”

Brig Gen Rwivanga yavuze ko abakurikiranyweho ibyaha muri aba birukanywe, bazakurikiranwa n’inkiko zibifitiye ububasha.

Ati “Ariko hari n’imyitwarire mibi itajyanye n’uko umusirikare akwiye kwifata, ariko nanone utajyana mu rukiko kubera impamvu zitandukanye.”

Yanagarutse ku iseswa ry’amasezerano ry’abandi basirikare, byategetswe na Perezida Paul Kagame, avuga ko n’iki cyemezo na cyo gishingira ku mpamvu zitandukanye.

Yagize ati “Hari igihe umusirikare avuga ko afite ibibazo bakaba bamuha ibijyana n’igihe yakoze.”

Itegeko riteganya ko umusirikare wo ku rwego rwa Su-Ofisiye n’umuto, iyo ahagaritswe ahabwa imperekeza ingana n’umushahara w’amezi 24 hagendewe ku ngano y’umushahara yari agezeho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − nine =

Previous Post

Abapolisi barenga 4.120 bazamuwe mu mapeti barimo abagizwe ba CP

Next Post

Uwabaye ikiraro cyazamuye abahanzi benshi ubu yanabaye ikibambutsa ibwotamasimbi

Related Posts

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Umunyamakuru Gakuru Emmanuel wamenyekanye nka Muzehe Gakuru uri mu bamaze igihe bakora itangazamakuru mu Rwanda, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga...

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’imyaka igera kuri ibiri, abaturage bo mu Karere ka Rutsiro na Rubavu batabaje kubera ikibazo cy’umugezi wa Bihongora ugabanya...

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
23/12/2025
0

Mu muhanda uva Nyanza ya Kicukiro werecyeza Sanatubes mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka itwara...

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

by radiotv10
23/12/2025
0

Abasirikare barimo abo ku rwego rwa Ofisiye ndetse n’abo ku zindi nzego barangije amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru barimo...

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

Gisagara: Ingo zitunze inka zikubye inshuro zirenga ebyiri mu myaka ine

by radiotv10
23/12/2025
0

Nyuma y’uko mu karere ka Gisagara hatanzwe inka 113 mu myaka ine ishize bikozwe n’umushinga wa Green amayaga hagamijwe kuzahura...

IZIHERUKA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi
MU RWANDA

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

by radiotv10
23/12/2025
0

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

23/12/2025
Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

23/12/2025
Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

Ibivugwa n’ababonye impanuka ikomeye yabaye mu Mujyi wa Kigali

23/12/2025
Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

Abasirikare b’u Rwanda barangije amahugurwa yo hejuru bagaragaje imwe mu myitozo ihambaye bahawe

23/12/2025
Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

Nigeriya: Abana n’abarimu bari barashimuswe bakorewe ibirori byo kubakira nyuma yo kurekurwa

23/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwabaye ikiraro cyazamuye abahanzi benshi ubu yanabaye ikibambutsa ibwotamasimbi

Uwabaye ikiraro cyazamuye abahanzi benshi ubu yanabaye ikibambutsa ibwotamasimbi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe mu intangazamakuru mu Rwanda yatawe muri yombi

Imyaka ibaye ibiri bagaragaje ikibazo cy’umugezi utuma bahorana impungenge ariko umuti warabuze

Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ ubura amezi abarirwa ku ntoki ngo arangize igifungo yatanze ubutumwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.