Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yavuze uko yakwitwara igihe Congo yayishozaho intambara nk’uko bihora mu mvugo za Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
27/12/2023
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Abasirikare ba RDF b’umutwe wihariye bagaragaje imyitozo idasanzwe yo kurwana urugamba hose
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zavuze ko zihora ziteguye guhangana n’uwashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo ubu na bwo ziryamiye amajanja.

Perezida Felix Tshisekedi yakunze kuvuga yeruye ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda haba mbere yo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, ndetse no mu bihe byo kwiyamamaza.

Mu bihe bishize ubwo yari ari kureshya Abanyekongo ngo bongere bamutorere kubayobora, yongeye kugira u Rwanda iturufu, absezeranya abaturage b’Igihugu cye ko nibaramuka bamutoye, azahangana n’umwanzi akunze kwita u Rwanda.

Perezida Tshisekedi mu mvugo yeruye, ubwo yari mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza cyabereye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yavuganye ubwishongozi bwinshi ko yarasa u Rwanda mu buryo bumworoheye.

Ubwo yabwiraga Abanyekongo ko u Rwanda ari umwanzi wabo, yavuze ko ngo igihe cyose ruzakomeza kubabanira nabi ngo rukaba rwarasa isasu na rimwe mu Gihugu cyabo, azahita agira icyo akora.

Yagize ati “Nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.”

Icyo gihe kandi yakomeje agira ati “Ntimuhangayike. Igisirikare cyacu gifite imbaraga nyinshi. Kuva i Goma dushobora kurasa i Kigali.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko igisirikare cy’u Rwanda kidatewe impungenge n’ibimaze iminsi bitangazwa ko hari abifuza gushoza intambara ku Rwanda, kuko gihora cyiteguye kurwana iyo ari yo yose.

Yagize ati “Turiteguye, kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”

Mu bihe binyuranye kandi nyuma y’uko Tshisekedi yakunze kuvuga ko imvugo ze ko Igihugu cye gishaka gutera u Rwanda, Guverinoma yarwo na yo yagiye igaragaza kenshi ko nta muntu wahungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire.

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakajije umutekano ku mipaka iruhuza na Congo Kinshasa, ku buryo ntakizaturukayo cyaba icyo ku butaka cyangwa mu kirere, cyazaza ngo gihungabanye umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + five =

Previous Post

DRCongo: Habura gato ngo Abanyekongo birare mu mihanda babwiwe ibisa nko kubakanga

Next Post

Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Uwigabije ishyamba rya Leta ku manywa y’ihangu akaritemamo ibiti nk’aho ari irye yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.