Nyuma y’uko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kuvuga ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda, Ingabo z’u Rwanda zavuze ko zihora ziteguye guhangana n’uwashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ku buryo ubu na bwo ziryamiye amajanja.
Perezida Felix Tshisekedi yakunze kuvuga yeruye ko yifuza gushoza intambara ku Rwanda haba mbere yo kwiyamamariza indi manda yo kuyobora Igihugu cye, ndetse no mu bihe byo kwiyamamaza.
Mu bihe bishize ubwo yari ari kureshya Abanyekongo ngo bongere bamutorere kubayobora, yongeye kugira u Rwanda iturufu, absezeranya abaturage b’Igihugu cye ko nibaramuka bamutoye, azahangana n’umwanzi akunze kwita u Rwanda.
Perezida Tshisekedi mu mvugo yeruye, ubwo yari mu gikorwa cye cya nyuma cyo kwiyamamaza cyabereye ahitwa Sainte Thérèse mu gace ka N’djili mu Mujyi wa Kinshasa, yavuganye ubwishongozi bwinshi ko yarasa u Rwanda mu buryo bumworoheye.
Ubwo yabwiraga Abanyekongo ko u Rwanda ari umwanzi wabo, yavuze ko ngo igihe cyose ruzakomeza kubabanira nabi ngo rukaba rwarasa isasu na rimwe mu Gihugu cyabo, azahita agira icyo akora.
Yagize ati “Nzateranya Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko kugira ngo mbasabe uburenganzira bwo gutangiza intambara ku Rwanda.”
Icyo gihe kandi yakomeje agira ati “Ntimuhangayike. Igisirikare cyacu gifite imbaraga nyinshi. Kuva i Goma dushobora kurasa i Kigali.”
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yatangaje ko igisirikare cy’u Rwanda kidatewe impungenge n’ibimaze iminsi bitangazwa ko hari abifuza gushoza intambara ku Rwanda, kuko gihora cyiteguye kurwana iyo ari yo yose.
Yagize ati “Turiteguye, kandi n’ubusanzwe duhora twiteguye. Nta gishya ku kwitegura kwacu.”
Mu bihe binyuranye kandi nyuma y’uko Tshisekedi yakunze kuvuga ko imvugo ze ko Igihugu cye gishaka gutera u Rwanda, Guverinoma yarwo na yo yagiye igaragaza kenshi ko nta muntu wahungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire.
Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakajije umutekano ku mipaka iruhuza na Congo Kinshasa, ku buryo ntakizaturukayo cyaba icyo ku butaka cyangwa mu kirere, cyazaza ngo gihungabanye umutekano w’Abaturarwanda n’ibyabo.
RADIOTV10