Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda bwizeje Abanyarwanda ko umutekano wabo n’uw’Igihugu cyabo uhagaze bwuma ndetse ko Igisirikare cy’u Rwanda gikomeza guhagarika ibikorwa byose bihungabanya umutekano biturutse hanze.
Itangazo rya RDF ryasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Kamena 2022, ryizeza Abaturarwanda ko umutekano wabo urinzwe neza.
Iri tangazo rito, rigira riti “Ingabo z’u Rwanda zirifuza kumenyesha abantu bose ko kurindwa n’umutekano by’abaturarwanda n’ubusugire bw’u Rwanda, bihagaze neza.”
Iri tangazo rikomeza rigira riti “RDF izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibitero byambukiranye umupaka biza ku butaka bw’u Rwanda, bihagarara.”
Minisitiri w’Ubunyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru tariki 31 Gicurasi 2022, yagarutse kuri ibi bikorwa by’ubushotoranyi biri gukorwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rwagerageje kumenyesha inzego zihuriwemo n’Ibihugu byombi ariko ko ibi bikorwa bikomeje.
Icyo gihe Dr Biruta yavuze ko ibi bikorwa nibikomeza, u Rwanda rutazicara ngo rurebere kuko rutakwemera ko ubutaka bwarwo bukomeza kuvogerwa cyangwa ngo abaturage barwo bakomeze kubangamirwa.
Yari yagize ati “Dufite inshingano zo kurinda abaturage bacu no kurinda imipaka y’igihugu cyacu. Igihugu iyo gitewe kiritabara.”
Iri tangazo risohotse mu gihe hamaze humvikana ibikorwa by’ubushotoranyi bikorwa n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gifatanyije n’umutwe wa FDLR birimo gutera ibisasu ku butaka bw’u Rwanda.
Ibiheruka kuraswa, ni ibyatewe mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze mu cyumweru gishize tariki 10 Kamena 2022, byaguye mu mirima y’Abaturage ariko ntibigire uwo bihitana cyangwa bikomeretsa.
Ibi bisasu bya rutura birashwe mu Rwanda ku nshuro ya gatatu mu gihe cy’amezi atatu aho ibya mbere byarashwe tariki ya 19 Werurwe 2022 naho ibyarashwe bwa kabiri, ni ibyo ku ya 23 Gicurasi, byo byari na byinshi byanakomerekeje bamwe mu Banyarwanda, bikanangiza ibikorwa byabo.
Ibi bikorwa by’ubushotoranyi bikomeje gukorwa n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byazamuye umwuka mubi hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda, ubu Ibihugu byombi bikababa biri gushinjanya ibirego bitandukanye.
DRCongo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uri guhangana na FARDC, kuri uyu wa Mbere ukaba wanafashe Umujyi wa Bunagana wari umaze iminsi uri kuberamo imirwano.
Ubuyobozi ku mpande z’Ibihugu byombi, bukomeje kugira icyo buvuga kuri ibi bibazo byumwihariko ku ruhande rwa DRCongo, bukomeje kwemeza ko u Rwanda ruri gufasha umutwe wa M23.
RADIOTV10