Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RDF yongeye gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bwa LONI (AMAFOTO)

radiotv10by radiotv10
07/03/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
RDF yongeye gushimirwa ibikorwa by’indashyikirwa mu butumwa bwa LONI (AMAFOTO)
Share on FacebookShare on Twitter

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zambitswe imidari y’ishimwe, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zakoze muri Leta ya Upper Nile.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, cyabereye mu Mujyi wa Malakal ahasanzwe hari ikigo cya gisirikare cya Batayo y’Ingabo z’u Rwanda- Rwanbatt-2 ziri muri ubu butumwa bwiswe UNMISS.

Iki gikorwa cyo kwambikwa imidari y’ishimwe, kigamije gushimira ingabo z’u Rwanda uburyo zikora kinyamwuga mu bikorwa byazo by’umwihariko mu kubungabunga amahoro n’ituze muri Leta ya Upper Nile.

Umugaba Mukuru wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian wari uyoboye uyu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda, yashimiye iyi Batayo Rwanbatt-2, ku bw’akazi k’indashyikirwa bakoze muri iyi Leta.

Yavuze kandi ko umusanzu w’u Rwanda muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ari uwo kuzirikanwa no gushimirwa byimazeyo.

Brig Gen Emmanuel Rugazora, uyobora ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, na we yashimiye imikorere y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu kuzuza inshingano zabo muri UNMISS.

Muri uyu muhango kandi, Lt Col Andrew MUHIZI uyobora Rwanbatt-2, na we yaboneyeho gushimira imikoranire y’ingabo z’u Rwanda na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’ubuyobozi bwa UNMISS ndetse n’ingabo z’Ibindi Bihugu.

Yavuze ko iki gikorwa cyo kwambikwa imidari y’ishimwe, gishimangira agaciro gahabwa ingabo z’u Rwanda, kandi bikanazitera imbaraga mu bikorwa byazo ndetse no kurushaho kuzuza inshingano zabo.

Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian
Yambitse imidari ingabo z’u Rwanda
Ingabo z’u Rwanda zashimiwe ibikorwa byazo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − three =

Previous Post

Abarundi bahungiye mu Rwanda nabo bamaganye ibyo muri Congo banagenera ubutumwa Ndayishimiye na Tshisekedi

Next Post

M23 yangeye gukora igishimangira ubushobozi bwayo nubwo uruhande bahanganye rwakajije imirwano

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku busabe bw’u Rwanda ko imbaraga za Gisirikare za SADC muri Congo ziterwa umugongo

M23 yangeye gukora igishimangira ubushobozi bwayo nubwo uruhande bahanganye rwakajije imirwano

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.