Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, zambitswe imidari y’ishimwe, zishimirwa ibikorwa by’indashyikirwa zakoze muri Leta ya Upper Nile.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 06 Werurwe 2024, cyabereye mu Mujyi wa Malakal ahasanzwe hari ikigo cya gisirikare cya Batayo y’Ingabo z’u Rwanda- Rwanbatt-2 ziri muri ubu butumwa bwiswe UNMISS.
Iki gikorwa cyo kwambikwa imidari y’ishimwe, kigamije gushimira ingabo z’u Rwanda uburyo zikora kinyamwuga mu bikorwa byazo by’umwihariko mu kubungabunga amahoro n’ituze muri Leta ya Upper Nile.
Umugaba Mukuru wa UNMISS, Lt Gen Mohan Subramanian wari uyoboye uyu muhango wo kwambika imidari y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda, yashimiye iyi Batayo Rwanbatt-2, ku bw’akazi k’indashyikirwa bakoze muri iyi Leta.
Yavuze kandi ko umusanzu w’u Rwanda muri ubu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ari uwo kuzirikanwa no gushimirwa byimazeyo.
Brig Gen Emmanuel Rugazora, uyobora ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri ubu butumwa, na we yashimiye imikorere y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, mu kuzuza inshingano zabo muri UNMISS.
Muri uyu muhango kandi, Lt Col Andrew MUHIZI uyobora Rwanbatt-2, na we yaboneyeho gushimira imikoranire y’ingabo z’u Rwanda na Guverinoma ya Sudani y’Epfo ndetse n’ubuyobozi bwa UNMISS ndetse n’ingabo z’Ibindi Bihugu.
Yavuze ko iki gikorwa cyo kwambikwa imidari y’ishimwe, gishimangira agaciro gahabwa ingabo z’u Rwanda, kandi bikanazitera imbaraga mu bikorwa byazo ndetse no kurushaho kuzuza inshingano zabo.
RADIOTV10