Tuesday, December 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

REG BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022

radiotv10by radiotv10
01/11/2021
in SIPORO
0
REG BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona, ibona itike ya BAL 2022
Share on FacebookShare on Twitter

REG BBC yasinze Patriots BBC, amanota 64-49 mu mukino w’ishiraniro ihita ibona itike yo kuzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League 2022. Uyu mukino wa kabiri wa play-offs wabereye muri Kigali Arena.

Amakipe yombi yahuye kuri uyu wa Gatandatu nyuma y’umunsi umwe ahuriye mu mukino wa mbere na wo wari watsinzwe na REG BBC ku wa Gatanu.
Patriots BBC yitwaye neza mu gace ka mbere, igatsindamo amanota 14-11 mu gihe aka kabiri karangiye REG BBC iri imbere n’ikinyuranyo cy’inota rimwe (27-28).
Mu gace ka gatatu, Adonis Filer na Shyaka Olivier bagize uruhare mu gufasha REG gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10 (38-48) mu gihe umukino warangiye harimo 15 (49-64).
Gutsinda uyu mukino byatumye REG BBC igeza intsinzi 2-0 zari zikenewe mu mikino itatu ishoboka kugira ngo ikipe ihite yegukana igikombe.

Iyi kipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu ni yo izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League rizaba ku nshuro ya kabiri mu mwaka utaha wa 2022.
REG BBC yaherukaga igikombe cy’iyi Shampiyona iterwa inkunga na Banki ya Kigali Plc mu 2017 mu gihe Patriots BBC yatwaye bitatu byaherukaga gukinirwa.
Abakinnyi bitwaye neza bashimiwe
Umukinnyi mwiza wa Shampiyona (MVP) yabaye Shyaka Olivier wa REG BBC naho abagize ikipe y’umwaka ni Adonis Filer (REG), Belleck Bell (REG), Ndizeye Ndayisaba Dieudonné (Patriots), Shyaka Olivier (REG) na Wamukota Bush (Patriots).
Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi ni Romain Murenzi Kizito wa UGB, uwahize abandi mu kugarira yabaye Kamndoh Betoudje Frank wa Shoot For Stars. Mbanze Brian wa RP IPRC Huye ni we watsinze amanota menshi naho Ndizeye Dieudonné aba uwahize abandi mu gutsinda amanota atatu.
Umutoza w’umwaka yabaye Mwinuka Henry wa REG BBC naho Umusifuzi w’umwaka yabaye Ruhumuriza Jean Sauveur.
The Hoops na REG WBBC zirisobanura mu mukino wa gatatu
Mu bagore, REG WBBC yari yatsinze umukino wa mbere ku wa Gatanu, yananiwe gutsinda uwa kabiri ku wa Gatandatu.
The Hoops Rwanda ifite igikombe giheruka, byayisabye amasegonda atatu ya nyuma kugira ngo itsinde REG WBBC amanota 46-44, byatumye hazitabazwa umukino wa gatatu ku Cyumweru, tariki ya 31 Ukwakira 2021 saa Kumi n’ebyiri.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − ten =

Previous Post

Shampiyona yatangiye amakipe akomeye abona intsinzi umunsi wa mbere wabonetsemo ibitego 16 -uko imikino yose yagenze

Next Post

AMAFOTO – Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

Related Posts

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

Rayon nyuma yo gutsindwa ihise izana umutoza wungirije uyijemo ku nshuro ya gatatu

by radiotv10
15/12/2025
0

Lomami Marcel wari umaze igihe ari umutoza wungirije muri Etincelles FC, yemejwe nk’umutoza wungirije wa Rayon Sports mu gihe igitegereje...

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

Rayon yibukijwe ibitazibagirana byayibayeho umwaka ushize byatumye igikombe kiyica mu myanya y’intoki

by radiotv10
15/12/2025
0

Bugesera FC yongeye gutsinda Rayon Sports FC mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru byibutsa abafana ba...

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

Rutahizamu wa Police FC yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga

by radiotv10
13/12/2025
0

Rutahizamu wa Police FC, Kwitonda Alain bakunze kwita Bacca, yambitse impeta y’urukundo umukunzi we bitegura kurushinga, ahamya ko ari itangirira...

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

by radiotv10
12/12/2025
0

Umutoza w'umufaransa w'imyaka 58, Bruno Ferry uhabwa amahirwe yo gutoza Rayon Sports biravugwa ko agera mu Rwanda mu mpera z’iki...

Amakuru mashya: Ibya Rayon byongeye gusubirwamo abayobozi bose bakurwaho hahita hatangazwa ab’inzibacyuho

Perezida w’Inzibacyuho wa Rayon yatanze umucyo ku bibaza ku hazaza h’ikipe

by radiotv10
11/12/2025
0

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje itariki ntarengwa iyi kipe izaba yamaze kubona umutoza mushya wayo, ndetse anagaruka...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho: Bidasubirwa AFC/M23 yemeje ifatwa ry’umujyi wa Uvira
AMAHANGA

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

by radiotv10
16/12/2025
0

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

16/12/2025
Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

16/12/2025
Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

Amakuru mashya: AFC/M23 ifashe icyemezo cyo kurekura umujyi wa Uvira nyuma y’iminsi micye iwufashe

16/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

16/12/2025
Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

Iby’ingenzi Itorero ADEPR ryishimira mu myaka 85 rimaze ribayeho rigiye no kwizihiza isabukuru yayo

16/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO – Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

AMAFOTO - Areruya Joseph yegukanye isiganwa ryitiriwe Gukunda igihugu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-The situation in Uvira after AFC/M23 announces its decision to withdraw

Agezweho: Uko byifashe mu mujyi wa Uvira nyuma yuko AFC/M23 itangaje ko yemeye kuwurekura

Abanyeshuri 100 barimo abiga mu mashuri y’incuke basuye Polisi y’u Rwanda ibereka ibyo ikora

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.