Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yemeje ko yafuze Padiri uyobora ishuri ryakubitwemo abanyeshuri inkoni zikishushanya

radiotv10by radiotv10
05/05/2022
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Polisi yafunze umuyobozi wo mu ishuri ry’Abapadiri wahanishije umunyeshuri inkoni akamukomeretsa
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko rwataye muri yombi Padiri uyobora Ishuri ryitiriwe Mutagatifu Ignace riherereye mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, nyuma y’uko hagaragaye ifoto y’umwe mu banyeshuri bakubitiwe muri iri shuri, iminyafu ikishushanya ku kibero.

Polisi y’u Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 03 Gicurasi yari yatangaje ko uwakubise aba banyeshuri yatawe muri yombi ndetse ko yari acumbikiwe kuri station ya Polisi ya Mugina.

Ibi byatangajwe na Polisi nyuma y’ifoto igaragaza ikimero cy’umukobwa kishushanyijeho inkoni bivugwa ko yakubiswe n’umuyobozi w’iri shuri rya Kiliziya Gatulika rya Saint Ignace-Mugia.

Amakuru yavugaga ko uyu munyeshuri w’umukobwa ari umwe muri batatu bakubiswe n’uyu muyobozi w’ishuri, abaziza kuba banze kujya kwiga nk’abandi banyeshuri mu gikorwa cyo gusubiramo amasomo mu mugoroba.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yemeje ko uru rwego rwataye muri yombi uyu muyobozi usanzwe ari umusaseridoti, Padiri Ndikuryayo Jean Paul.

Uyu wihayimana w’imyaka 34 y’amavuko ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita cyangwa gukomeretsa undi ku bushake, afungiye kuri station ya RIB ya Gacurabwenge.

Ubwo Polisi yatangazaga ko yataye muri yombi ukekwaho gukubita aba banyeshuri batatu, Impuzamiryango Iharanira Uburenganzira bwa Muntu (CLADHO), yatangaje ko ibikorwa nk’ibi byo gukubita abanyeshuri byeze mu mashuri menshi kandi ko biri mu bituma umubare w’abana bata ishuri ukomeza kwiyongera.

CLADHO yari yasabye RIB kwita kuri iki kibazo by’umwihariko iki cyavugwaga muri Saint Ignace-Mugina, igahana uwagikoze kuko kigize cyaha gihanirwa n’amategeko mu Rwanda.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Nyaruguru: Ngo barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo banabibwira Umurenge ukabagira ba Nayubu

Next Post

DRCongo: Abapolisi 750 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abambuzi

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
DRCongo: Abapolisi 750 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abambuzi

DRCongo: Abapolisi 750 batorokanye imbunda bajya gushinga umutwe w’abambuzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.