Monday, January 19, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha

radiotv10by radiotv10
10/06/2022
in MU RWANDA
1
RIB yinjiye mu kibazo cy’umunyamahanga watonganyije umuzungukazi akamwirukana amushushubikanya amuhora kutamuvugisha
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruri gukurikirana ikibazo cy’Umunyamahanga ufite amacumbi ya ba mukerarugendo mu Karere ka Musanze wagaragaye mu mashusho atonganya undi munyamahanga wari wayarayemo amwirukana amushushubikanya amuziza kuba atamuvugishije.

RIB yinjiye muri iki kibazo nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho yerekana umugabo ukuze atuka umuzungukazi, amwirukana mu macumbi ye.

Aya mashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Niyonzima Beyata, agaragaza uyu musaza ari kubwira uyu muzungukazi ati “Waje mu nzu yanjye ntiwigera umvugisha, uranyumva? uranzi njyewe, ndi Umunyamerika […] sohoka hano sohoka hano, genda, sohoka.”

Uyu musaza uba ari kuvuga mu rurimi rw’icyongereza, akomeza gusohora uyu muzungukazi amushushubikanya, akanamukurikira ati “Waje saa sita ntiwigera umvugisha.”

Niyonzima Beyata washyize kuri Twitter aya mashusho kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022, yagize ati “Ukuriye Kompanyi ya Airbnb iherereye i Musanze mu Rwanda, yakoreye ihohotera inshuti yanjye uyu munsi yari yaraye mu macumbi ye kuko atamuvugishije.”

American Airbnb host in Musanze, Rwanda assaulted my friend today, who is staying at his place, for not “talking to him.” And for getting our things to leave early. We need help from authorities @Rwandapolice @MusanzeDistrict @Airbnb @RIB @RDBrwanda @ProfemmesTH pic.twitter.com/ZhrljInqu2

— beya 🥰 (@NiyonzimaBeyata) June 8, 2022

Niyonzima Beyata yavuze ko ibi byatumye bava aha mu cya kare none bakaba bakeneye ubufasha, abimenyesha inzego zitandukanye zirimo Polisi y’u Rwanda, RIB ndetse na RDB.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yatangaje ko ikirego kiri gukurikiranwa na RIB ndetse ko uregwa iri hohoterwa yagejewe kuri Polisi.

Iyi kompanyi ya Airbnb isanzwe ari iy’Abanyamerika ikaba ifite icyicaro i San Francisco muri California aho itanga serivisi zijyanye n’amacumbi hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musaza wagaragaye mu mashusho ashushubikanya uyu mukerarugendo, yitwa Colin Roach akaba yarakurikye mu Birwa bya Caribbe agakurira muri Leta Zunze Ubumwe za America, yaje mu Rwanda muri 2019 aho ubu akorera kompanyi zitwara ba mukerarugendo n’izitanga serivisi zo kubacumbikira.

RADIOTV10

Comments 1

  1. KALISA Dieudonne says:
    4 years ago

    Turibwa tugatanga ikirego kigasinzira dufite byose byashongirwaho ariko error nto kumunyamahanga ihita ikurikiranwa.duhabwe agaciro abenegihugu

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =

Previous Post

Kirehe: Polisi yatahuye umugabo wari warahishe imifuka itatu y’urumogi ayitabye mu murima

Next Post

UPDATE: Ibisasu bitatu bya rutura bikekwa ko byaturutse muri Congo byaguye ku butaka bw’u Rwanda

Related Posts

Simple Habits That Improve Digestion

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Good digestion is the foundation of overall health. When your digestive system works well, your body absorbs nutrients properly, your...

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

by radiotv10
18/01/2026
0

Mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, abaturage benshi bakoraniye ku kigo cy’ishuri bavuga ko baje kureba amabonekerwa ya...

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

by radiotv10
17/01/2026
0

Bamwe mu baturage bahingaga mu butaka bari baratijwe na Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, baravuga ko batangajwe no kubona...

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

by radiotv10
17/01/2026
0

When people think about dehydration, they often imagine one thing: feeling thirsty. While thirst is an early warning sign, dehydration...

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

by radiotv10
17/01/2026
0

Rwanda today stands as a peaceful, united, and hopeful nation. For many young people, especially Gen Z, this peace feels...

IZIHERUKA

Simple Habits That Improve Digestion
IMIBEREHO MYIZA

Simple Habits That Improve Digestion

by radiotv10
18/01/2026
0

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

18/01/2026
Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

17/01/2026
What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

What Dehydration Does to the Body (Beyond Thirst)

17/01/2026
Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

Stepping in Rwandan Heroes’ Footsteps: A lesson Gen Z should always keep in mind

17/01/2026
Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

Hatagize igihinduka abakinnyi batatu bafite amazina akomeye mu Rwanda bagiye kugaragara mu bururu n’umweru

16/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
UPDATE: Ibisasu bitatu bya rutura bikekwa ko byaturutse muri Congo byaguye ku butaka bw’u Rwanda

UPDATE: Ibisasu bitatu bya rutura bikekwa ko byaturutse muri Congo byaguye ku butaka bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple Habits That Improve Digestion

Byinshi ku mabonekerwa atavugwaho rumwe bivugwa ko yongeye kubaho mu Rwanda n’ibyo inzego ziyatangazaho

Kaminuza y’u Rwanda iravugwaho ubuhemu n’abo yari yagobotse ikaza kwisubira ibatunguye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.