Bamwe mu baturage bafite ubutaka mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe mu rujijo bavuga ko babujijwe guhinga kuko ibyangombwa by’ubutaka bwabo byafatiriwe babwirwa ko bazimuka, mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibizeza ko ikibazo cyabo kigiye gutangira kubonerwa umuti.
Aba baturage bo mu Murenge wa Rugerero, bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko barembejwe n’inzara, kuko babujije guhinga ndetse baka barambuwe ibyangombwa by’ubutaka ariko ntibakwishyurwa ingurane.
Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko basabye abaturage batishyuwe ubutaka bwabo kubuhinga kuko ababatse ibyangombwa babizeza kubishyura ingurane babikoze batumvikanye n’Ubuyobozi.
Umunyamakuru wasubiye ahagenewe iki cyanya, yasanze bamwe mu bahafite amasambu baratangiye guhinga nubwo hari abavuga ko batarorohewe no guhita babona ubushobozi bwo guhinga kuko babimenyeshejwe batunguwe, gusa icyo bose bahuriraho nk’imbogamizi, ni uko batizeye umusaruro kuko bakerewe guhinga.
Icyimanimpaye ati “Bravuga ngo duhinge n’igihe cyararenze, imyaka ubu ngubu nibwo bamwe bari gutera, abandi babuze n’imishingiriro, mbese nta musaruro twizeye, ariko niba bazatwishyura nibaze batwishyure cyangwa badusubize ibyangombwa byacu kuko twumva bavuga ko ngo hari n’abamamyi baje gufata ibyo byangombwa.”
Ishimwe Cedrick na we ati “Kuko iyo umuntu atagira icyangombwa n’ubutaka ntabwo buba ari ubwe. Bwitwa ubwawe ubufitiye icyangombwa none ibyangombwa barabijyanye.”
Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence agaragaza ko icyihutirwa muri iki cyanya cyahariwe inganda cya Rubavu ari igishushanyo mbonera cy’ibyiciro by’inganda n’aho ziteganyirijwe, kimwe n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi, kandi ko mu gihe kitarenze ukwezi kizaba cyabonetse ari nabwo hazatangira icyiciro cyo kwimura baturage.
Ati “Kwimura abaturage bijyana no kubaha ingurane, ariko abaturage bazagenda bimurwa bitewe n’ikigiye kuhakorerwa kuko birahenze, ni amafaranga adashobora kubonekera rimwe mu ngengo y’imari y’umwaka umwe, gusa hari n’uburyo bwo kuba rwiyemezamirimo uje gushora imari ashobora guheraho abimura aho agiye kubaka uruganda kuko na Leta yimura abaturage ibishyuye ariko ikagurisha umushoramari. Tubonye rero umushoramari waza aho kugura ubutaka na Leta agahita abugura n’umuturage akamwishyura, akamwimura byaba byorohereje Leta kandi bikihutisha uyu mushinga.”
Icyanya cyahariwe inganda mu karere ka Rubavu giteganyijwe ku buso burenga hegitari 129 ziteganyijwe kwimurwaho abaturage mu Murenge wa Rugerero.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10