Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Abamaze iminsi mu rujijo rw’ibyatumye bamwe banugarizwa n’inzara bahawe igisubizo

radiotv10by radiotv10
10/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Abamaze iminsi mu rujijo rw’ibyatumye bamwe banugarizwa n’inzara bahawe igisubizo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bafite ubutaka mu cyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rubavu, bamaze igihe mu rujijo bavuga ko babujijwe guhinga kuko ibyangombwa by’ubutaka bwabo byafatiriwe babwirwa ko bazimuka, mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ibizeza ko ikibazo cyabo kigiye gutangira kubonerwa umuti.

Aba baturage bo mu Murenge wa Rugerero, bari baherutse kubwira RADIOTV10 ko barembejwe n’inzara, kuko babujije guhinga ndetse baka barambuwe ibyangombwa by’ubutaka ariko ntibakwishyurwa ingurane.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko basabye abaturage batishyuwe ubutaka bwabo kubuhinga kuko ababatse ibyangombwa babizeza kubishyura ingurane babikoze batumvikanye n’Ubuyobozi.

Umunyamakuru wasubiye ahagenewe iki cyanya, yasanze bamwe mu bahafite amasambu baratangiye guhinga nubwo hari abavuga ko batarorohewe no guhita babona ubushobozi bwo guhinga kuko babimenyeshejwe batunguwe, gusa icyo bose bahuriraho nk’imbogamizi, ni uko batizeye umusaruro kuko bakerewe guhinga.

Icyimanimpaye ati “Bravuga ngo duhinge n’igihe cyararenze, imyaka ubu ngubu nibwo bamwe bari gutera, abandi babuze n’imishingiriro, mbese nta musaruro twizeye, ariko niba bazatwishyura nibaze batwishyure cyangwa badusubize ibyangombwa byacu kuko twumva bavuga ko ngo hari n’abamamyi baje gufata ibyo byangombwa.”

Ishimwe Cedrick na we ati “Kuko iyo umuntu atagira icyangombwa n’ubutaka ntabwo buba ari ubwe. Bwitwa ubwawe ubufitiye icyangombwa none ibyangombwa barabijyanye.”

Ministiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Sebahizi Prudence agaragaza ko icyihutirwa muri iki cyanya cyahariwe inganda cya Rubavu ari igishushanyo mbonera cy’ibyiciro by’inganda n’aho ziteganyirijwe, kimwe n’ibindi bikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi, kandi ko mu gihe kitarenze ukwezi kizaba cyabonetse ari nabwo hazatangira icyiciro cyo kwimura baturage.

Ati “Kwimura abaturage bijyana no kubaha ingurane, ariko abaturage bazagenda bimurwa bitewe n’ikigiye kuhakorerwa kuko birahenze, ni amafaranga adashobora kubonekera rimwe mu ngengo y’imari y’umwaka umwe, gusa hari n’uburyo bwo kuba rwiyemezamirimo uje gushora imari ashobora guheraho abimura aho agiye kubaka uruganda kuko na Leta yimura abaturage ibishyuye ariko ikagurisha umushoramari. Tubonye rero umushoramari waza aho kugura ubutaka na Leta agahita abugura n’umuturage akamwishyura, akamwimura byaba byorohereje Leta kandi bikihutisha uyu mushinga.”

Icyanya cyahariwe inganda mu karere ka Rubavu giteganyijwe ku buso burenga hegitari 129 ziteganyijwe kwimurwaho abaturage mu Murenge wa Rugerero.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yizeje abaturage ko ikibazo cyabo kigiye gutangira kubonerwa umuti
Abaturage bavuga ko inzara ibarembeje
Aho batuye babwiwe ko bazahimurwa kuko ari icyanya cyahariwe ingdanda

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

10 + 5 =

Previous Post

Batanu b’amazina azwi mu Rwanda bahatanye mu bihembo ku rwego rwa Afurika

Next Post

Menya amabwiriza yashyiriweho abahuye n’abanduye Marburg n’abandi bose bashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya amabwiriza yashyiriweho abahuye n’abanduye Marburg n’abandi bose bashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda

Menya amabwiriza yashyiriweho abahuye n’abanduye Marburg n’abandi bose bashaka gukora ingendo ziva mu Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.