Bamwe mu batuye ahitwa kuri Marine mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bamaze imyaka umunani bameze nk’abadafite aho baba nyuma yuko bemerewe kwimurwa ndetse bakanerekwa inzu bagombaga gutuzwamo, ariko ntibikorwe, Ubuyobozi bw’Akarere bukababwira ko uyu mushinga warangiye cyera.
Muri Gashyantare uyu mwaka, Umunyamakuru wa RADIOTV10 ubwo yageraga mu Midugudu ya Tagaza, Buharara na Butotori mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba, bamwe bahatuye bamubwiye ko ubuzima babayemo butuma bigereranya n’inyeshyamba burimo kutagira amazi n’amashanyarazi nyamara bari bijejwe n’ubuyobozi ko bugiye kubimura bakava mu manegeka.
Ngirabatware Gaspard ati “Mu nama nta kindi kibazo, ni uguhora ngo ejo muragiye, ngo mwihangane ejo muragiye, tugira icyizere nyuma twumva ngo inzu barazitanze.”
Ngirabatware akomeza avuga ko aba baturage banaberetse inzu bagombaga gutuzwamo mu mudugudu wa Muhira, ati “ariko icyambabaje kikantera agahinda ni uko nazibonye sinyikandagiremo.”
Aba baturage bavuga ko kubera kuba aha hantu, bibagiraho ingaruka zitandukanye kuko, bari ahantu hadakwiye kuba haturwa.
Imanizabayo Evariste ati “Abandi baba bicaye bakabona inzoka ziri kugera mu nzu kubera ko nawe urabona ko bateye ibiti byinshi mu mirima yacu mbese twibereye mu ishyamba ku buryo n’iyo umuntu agiye mu kazi gushakisha bisaba gusimburana kuko mugiye mwese mwasanga inzu bayejeje.”
Ni mu gihe icyo gihe Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwizeje aba baturage ko umushinga wo kubimura wagombaga kurangirana n’ingengo y’imari ya 2023-2024 ariko kugeza ubu ngo barategereje amaso ahera mu kirere.
Icyakora nubwo mu myaka ibiri ishize hari bamwe mu bahatuye bagaragazaga ko inzu zatangiye kubagwaho, ubwo twahageraga twasanze hari n’abandi zamaze kugwa ndetse badutekerereza ubuzima babayemo.
Uwamahoro Deborah ati “Yaraguye nyine nagiye gucumbika, ubu ndi mu buzima bubi kuko ni yo ngize ngo ngiye gushakisha n’utwo mbonye bisaba gukuramo nkishyura inzu kandi ntari mbimenyereye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper avuga ko umushinga wo kwimura aba baturage warangiye, akababwira ko kugeza ubu nta mwenda Leta ibafitiye.
Ati “Ikibazo turakizi ariko iyo myaka irindwi yose ishize biba bisobanuye ko uwo mushinga Leta yabaye iwusubitse cyangwa yawuhinduye, kandi n’itegeko ryo kwimura abantu kubera inyungu rusange na ryo rirabisobanura, kuko iyo igenagaciro rirengeje amezi atatu riba ritaye agaciro.”
Akomeza avuga ko nyuma yo gutekereza uyu mushinga, hagaragaye ibindi byuhutirwaga aba ari na byo bishyirwamo imbaraga, icyakora abamenyesha ko ibiti byatewe ari ibyabo ndetse n’ubutaka biteyeho bukaba bukiri ubwabo.
Ati “Babukoreshe icyo bashaka bagendeye ku gishushanyo mbonera kuko hari icyo kihateganyiriza, kandi batuze kuko igihe cyose Leta yakenera ubutaka bwabo babimenyeshwa.”
Abaturage barebwa n’iki kibazo, ni abo mu midugudu ya Tagaza, Buharara na Butotori yo mu kagari ka Rubona mu Murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu bamaze imyaka isaga 7 bategereje kwimurwa.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10