Abantu bataramenyekana bitwikiriye ijoro birara mu rutoki rw’umuturage wo mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, batemagura insina zifite ibitoki bikiri bito, bazisiga aho baragenda.
Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye ahabereye ubu bugizi bwa nabi mu Mudugudu wa Buranga muri aka Kagari ka Basa, yasanze insina zatemaguwe ari izari zifite ibitoti bitarera ku buryo uwazitemye atari agamije kwiba ibitoki kuko byose yanabisize biryamye hasi.
Uyu musaza witwa Ntawumenyumunsi Pascal watemewe insina, yabwiye RADIOTV1 ko abatemye izi ntsina ze babanje kuragira inka mu rutoki rwe.
Ati “Barangije kuragira inka, nkeka ko ibyo byakozwe mu ijoro bugiye gucya, bagiye gutaha birara mu rutoki, muri kureba uko imyana (insina zamaze kuzana ibitoki) bayigize bayitemye.”
Ntawumenyumunsi Pascal avuga ko uwatemeye izi nsina ze “nanjye ambonye ntabwo yansiga.”
Urugomo nk’uru si rushya muri aka gace kuko atari ubwa mbere habaye ibikorwa nk’ibi bikunze kwitirirwa aborozi b’Inka bakunze kwigabiza urutoki rw’abahinzi bagatemagura insina bakajya kuzigaburira Inka zabo.
Gusa abaturage bo muri aka gace, bavuga ko ubuyobozi bwabigizemo imbaraga nke kuko bakunze kumenyesha inzego ibi bibazo ariko bukabyirengagiza.
Umwe yagize ati “Tubifata nk’urugomo ariko ubuyobozi bubirebera kuko abayobozi baba banabibona ariko bakabura umwanzuro babifatira.”
Undi muturage avuga ko aborozi bo muri aka gace bafite ubwibone n’ubugome, ati “Babu bumva bataragira mu masambu yabo bakaragira mu masambu y’abandi.
Umunyamakuru yabajije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Basa, Eric Rukundo, amubwira ko atiteguye kuvugana n’Itangazamakuru.
Muri aka Karere ka Rubavu hari bamwe mu borozi bakunze gutungwa agatoki n’abahinzi b’urutoki mu kuba ari bo ba nyirabayazana b’ibihombo bahura nabyo bitewe n’uko akenshi bakunze kwirara mu nsina zabo bakazitemagura kugira ngo babone ibyo bagaburira Inka zabo.
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10