Abakinnyi ni 11 kuri 11 ntabwo ari Sadio Mané ukina n’u Rwanda- Umutoza w’Amavubi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Carlos Alòs Ferrer yatangaje ko badatewe ubwoba no kuba bagiye gukina na Senegal ifite izina n’abakinnyi bakomeye ahubwo ko bagiye mu kibuga bazi neza ko byose bishoboka.

Kuri uyu mugoroba Saa tatu za Kigali, ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ iraza kwakira ikipe y’Igihugu ya Senegal ‘Les Lions de la Teranga’, mu mukino ubera kuri Stade ya Senegal izwi nka Stade Abdoulaye Wade iherereye mu mujyi wa Diamniadio.

Izindi Nkuru

Umutoza Carlos Alòs Ferrer yavuze ko badatewe ubwoba no kuba Senegal ari ikipe ikomeye y’abakinnyi nka Sadio Mané.

Ati “Turabizi ko Senegal ari ikipe ikomeye ifite n’abakinnyi beza bo ku rwego mpuzamahanga, ariko umukino uzaba ari 11 kuri 11. Ntabwo ari Sadio Mané uzaba akina n’u Rwanda, twiteguye guhangana kandi tukarwanira intsinzi.”

Ku ruhande rwa kapiteni w’Amavubi, Meddie Kagere na we avuga ko umukino baheruka gukina na Mozambique batakiwutekereza cyane ahubwo ko ubu bahanze amaso uwa Senegal.

Yagize ati “Ubu uwo duhanze amaso ni uwa Senegal n’ubwo ibyawo bizaba bitandukanye, biradusaba kuba turi hejuru mu mikinire kugira ngo tubashe guhatana n’ikipe nk’iyi ikomeye, tukabyaza umusaruro amahirwe tubona kugira ngo tugire umusaruro dukura muri uyu mukino.”

Umukino ubanza wo mu matsinda wo gusha itiki y’igikombe cya Afrika, u Rwanda rwanganyije na Mozambique 1-1, mu gihe Senegal yatsinze Benin ibitego 3-1.

Kapiteni wa Amavubi yatanze ihumure ku Banyarwanda

AMAFOTO YARANZE IMYITOZO YA NYUMA Y’AMAVUBI

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu

RADIOTV10

Comments 1

  1. T Robz says:

    Reka twizere Imana nkuko bajya babivuga kuko hari igihe senegal twayitsinda nubwo ifite abakinnyi beza natwe kuri standard zo mu Rwanda abakinnyi bacu ni beza amavubi 1:0senegal ngaye nguko reka dutegerezi ifirimbi yanyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru