Sunday, February 1, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

RUBAVU: Abirukanwe muri Tanzania barataka kutabona uburenganzira busesuye

radiotv10by radiotv10
09/09/2021
in MU RWANDA
0
RUBAVU: Abirukanwe muri Tanzania barataka kutabona uburenganzira busesuye
Share on FacebookShare on Twitter

Ni abanyarwanda bavuga ko bamaze imyaka umunani batujwe mu mudugudu wa Kanembwe uherereye mu murenge wa Cyanzarwe nyuma yo kwirukanwa mu gihugu cya Tanzania bavug ko batabona uburenganzira busesuye baba bakwiye.

Kimwe mu byo bavuga ko kirambiranye n’uko bashinja ubuyobozi kutabarura amazu bubakiwe mu gihe bagenzi babo batujwe ahandi bo bamaze guhabwa ibyangombwa by’amazu yabo bityo bakaba ariho bahera babifata nko kuba impunzi mu gihugu cyawe.

Umwe muri bo yagize ati: “Ni ukuba impunzi mu gihugu cyawe ubundi batwirukanye batubwira ko turi abanyarwanda ariko na none ntitwabona agaciro nk’akabanyarwanda, turayoberwa ko turi abanyarwanda, imyaka maze hano igera ku munani nta cyangombwa cyo gutura mfite, ubu niyo napfa umwana wanjye nawe yazerera ariko mfite icyangombwa navuga nti afite uburenganzira ku ipariseri nahawe na leta”

Mugenzi we nawe ati: “Ubu twebwe abaturage bose bazi uko tubayeho. Nta kintu tugira wangira ngo ntituri abanyarwanda, n’ubwo twaje tubasanga ariko uko mbibona ntagaciro dufite”

Image

Abirukanwe muri Tanzania bavuga ko bakeneye guhabwa ibyangombwa naho batuye

Ibi bibazo byose bashinja inzego z’ibanze kuko ngo batahwemye kuzigaragariza ko bakeneye ibyangombwa by’amazu yabo umurenge wa Cyanzarwe batuyemo ngo ukabaca ibihumbi 15 by’amafaranga y’u Rwanda (15,000 FRW) kuri buri muturage bamara kuyatanga bagategereza bagaheba.

Uwimana Vedaste umunyamabanga nshingwabikorwa mu murenge wa Cyanzarwe avuga ko aba baturage batigeze bamugaragariza iki kibazo nyamara munyemezabwishyu y’ibihumbi 15 aba baturage batweretse iriho kashe y’umurenge.

Twashatse kumenya niba aba baturage ntaburenganzira bwo guhabwa ibyangombwa by’amazu bubakiwe.

Nzabonimpa Déogratias, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu nawe yatubwiye ko iki kibazo ari gishya mu matwi ye yizeza aba baturage ko agiye kugikurirana.

Aganira n’umunyamakuru wa RADIOTV10 yagize ati”Nibaza ko dufite ibiro (Bureau) bibishinzwe, bazaze tuzabakira, tumenye ikibazo cyabo tugikemure, tuzanabasura tumenye ikibazo gihari. Ubwo ni ikibazo tumenye turagikurikirana.”

Mu mwaka wa 2012 nibwo abanyarwanda bagera ku bihumbi 13,000 bari batuye muri Tanzania birukanwe abenshi bageze mu gihugu amara masa kuko imitungo yabo yari yamaze kunyagwa, hari abageze mu Rwanda batuzwa mu bice by’icyaro bahabwa amasambu.

Inkuru ya Danton GASIGWA/RadioTV10  

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

“Ndi muri gahunda ya nyuma yo gutandukana na Sofapaka FC”-MITIMA ISAAC

Next Post

IMF cyageneye Tanzaniya inkunga iri hafi ya miriyari 600 z’amanyarwanda

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umunyarwanda aho yicaye hose uyu munsi, ntakindi kimuri mu bitekerezo uretse Intwari z'u Rwanda n'ubutwari bwaziranze, dukesha umusingi w'ibyo Abanyarwanda...

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

by radiotv10
01/02/2026
0

Kayiranga Azalie wo mu kagari Gitwa mu murenge wa Gihombo akurikiranyweho kwica umuhungu we witwaga Habyalimana Michel wari umaze igihe...

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

by radiotv10
01/02/2026
0

Ku mugoroba ubanziriza umunsi wo kwizihiza Intwari z'u Rwanda, mu Karere ka Ruhango habereye igitaramo cyihariye cyari kigamije gusingiza no...

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

by radiotv10
01/02/2026
1

Umuyobozi mu Karere ka Nyamasheke yirukaniwe impamvu yumvikanamo kunyuranya n’imyitwarire mbonezamurimo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

01/02/2026
Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

01/02/2026
Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

31/01/2026
Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IMF cyageneye Tanzaniya inkunga iri hafi ya miriyari 600 z’amanyarwanda

IMF cyageneye Tanzaniya inkunga iri hafi ya miriyari 600 z’amanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku mateka y’intwari twizihiza none n’ibyiciro byazo

Nyamasheke: Akurikiranyweho kwica umwana we wari ufite uburwayi bwo mu mutwe

Ruhango: Hakozwe ibikorwa byihariye bibinjiza mu kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.