IMF cyageneye Tanzaniya inkunga iri hafi ya miriyari 600 z’amanyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) cyageneye Tanzaniya inkunga iri hafi ya miriyari 600 z’amanyarwanda mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Inkuru ya Aljazeela ivuga ko IMF yamaze kwemeza ko igiye guha igihugu cya Tanzania amadolari angana na miriyoni 567 kugira ngo ibashe gukora ubukangurambaga bwo gukingira abaturage COVID-19.

Izindi Nkuru

Muri aya mafaranga harimo miriyoni 189 z’amadorari y’Amerika nk’inguzanyo y’ingoboka hakaba na miliyoni 378 nk’inkunga yihutirwa.

Aya Mafaranga IMF ivuga ko atarayo kurwanya icyorezo gusa ahubwo ngo azazahura n’ibikorwa byagezweho n’ingaruka z’icyorezo .

Ni mugihe Nyakwigendera Perezida John Pombe Magufuli atigeze yerura ko igihugu kiri mu majye y’icyorezo ariko kuva yasimburwa na Samia Saluhu Hassan, iki gihugu cyemeje ko gihangayikishijwe n’iyi ndwara gitangira gushyiraho n’uburyo bwo kuyirwanda kimwe n’ibindi bihugu kinakira inkunga zo kugifasha muri ubwo bukangurambaga.

Inkuru yashyizwe mu Kinyarwanda na Vedaste Kubwimana/RadioTV10

  

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru