Abaturage bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko bahawe imbuto y’ibirayi n’ifumbire n’umushinga witwa Tubura, ariko barayihinze yanga kuva mu itaka ku buryo byabagushije mu gihombo gikomeye kuko hari bamwe bari bayifashe ku ideni.
Aba bahinzi bo mu Kagari ka Nkomane, umurenge wa Kanama mu karere ka Rubavu bagaragaza ko mu kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka wa 2026 bamwe baguze imbuto y’ibirayi, abandi bayifata ku ideni kimwe n’ifumbire muri Tubura. Cyokora bavuga ko bayihinze bamaze kubetegere uko ibirayi bimera barabeba, abaje amahirwe ngo biramera ariko mu buryo budasanzwe n’uko babisobanura.
Havugimana Jean Bosco ati: “Hari abantu bashoye ibihumbi 100 ariko ubu nta na 20 babonamo kuko nateye umuti nk’inshuro 8 ariko bamwe bavuga kumera n’ibimeze kimwe kikamera nko muri metero 3”
Nyirabukinja Verena ati: “Tubura yatuzaniye imbuto, hakaba n’abasore n’inkumi bayifasheho ngo bamwe ariko yanze kumera mutuvuganire kuko ntahantu twazakura ubushyu bw’iyo mbuto n’ifumbire”
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi (RAB), ishami rya Tamira rireberera akarere ka Rubavu rigaragaza ko ryamenye iby’iki kibazo kandi ko riri gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu mu kugikurikirana nk’uko Bwana RWAKAYANGA Leandre uyobora iri shami rya Tamira abivuga.
Rwakayanga Leandre ati: “icyo kibazo twarakimenye kandi twatangiye kugikoraho kuko twavuganye na Janvier ukuriye Tubura muri Rubavu, tuvugana n’ishami ry’ubuhinzi. Ubu twatangiye kubarura abaturage bahuye n’icyo kibazo ndetse turatangira kubasura mu mirima turi kumwe na Tubura kugira ngo tubagire inama barebe uko bashumbusha abo baturage bagizweho ingaruka n’iyo mbuto yabahaye.”
Ni mu gihe inshuro zose twagerageje kuvugisha umuyobozi wa Tubura uhagarariye akarere ka Rubavu bitashobotse ko tumuvugisha. Twashakaga kumubaza icyabaye ngo batange imbuto batakoreye isuzuma ku butaka izahingwaho cyangwa se niba ari ikindi kiza cyaje muri aka gace. Uyu muyobozi yagombaga kutubwira niba imbuto n’ifumbire byabo bidafite ikibazo bityo kikaba gifitwe n’abahinzi batakurikije amabwiriza yo kuyihinga gusa nagira icyo asubiza kuri ibi bibazo, iyi nkuru tuzayigarukaho mu minsi iri imbere.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10






