Abatuye ahanyujije imashini zifashigwa mu bikorwa byo kubaka ishuri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko inzu zabo zangiritse kubera izi mashini ziremereye, ku buryo bahorana ubwoba ko zabagwa hejuru kubera uburyo ziyashije.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa Remera, mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko hashize amezi atatu haje imashini n’imodoka nini, byaje gusiza ikibanza kigiye kubakwamo amashuri muri aka Kagari, zikangiza inzu zabo.
Mahoro Jean Pierre ati “Zinyura ku nzu zacu zitsindagira, na we urabibona ko zinyura ku pembe, ni ukuvuga ngo inzu zacu zarasataguritse, igisigaye ni ukutugwaho.”
Uyu muturage avuga ko batahwemye kugaragaza iki kibazo, bakimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko zikaba zarabimye amatwi.
Ati “Hari umuyobozi wo ku Karere witwa Marie Noella ni we ushinzwe iki gikorwa kiri gukorerwa aha, ariko nagerageje kumubwira mwohereza amafoto n’abakorera hano nabagejeje mu rugo ariko bose ntacyo babikoraho.”
Undi muturage witwa Nyirambuzeyose Esperance avuga ko byari bikwiye ko bishyurwa bakimurwa aha hantu, kuko ibi bikorwa byatumye ubuzima bwabo bujya mu kaga.
Ati “Ntabwo batwishyuye kandi twarabivuze kera, turahamagara no ku Karere banga kuhagera. Rwose tugira ubwoba ko hari igihe bizatugwaho ariko ntahandi twajya turasaba inkunga baze baturebere bamenye uko bimeze n’izi nzu zasataguritse barebe zitazagwa ku bantu.”
Mu gusubiza kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere, bwizeje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’aba baturage.
Mu butuma bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwagize buti “Ubuyobozi bw’Akarere buzasura aba baturage, hasuzumwe ikibazo cyabo, nibasanga gifitanye isano n’iyubakwa ry’amashuri, bizakemurwa uko bikwiye.”
Abaturage bagaragaza iki kibazo, ni abatuye ku muhanda muto uri kuri metero 500 ziva ku muhanda munini Gisenyi-Brasserie werekeza ahari gutunganywa ngo hazubakwe amashuri.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10