Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi

radiotv10by radiotv10
28/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Bavuze icyatumye imiterere y’inzu babamo ituma badatora agatotsi
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye ahanyujije imashini zifashigwa mu bikorwa byo kubaka ishuri mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, bavuga ko inzu zabo zangiritse kubera izi mashini ziremereye, ku buryo bahorana ubwoba ko zabagwa hejuru kubera uburyo ziyashije.

Aba baturage bo mu Mudugudu wa Remera, mu kagari ka Rubona mu murenge wa Nyamyumba bavuga ko hashize amezi atatu haje imashini n’imodoka nini, byaje gusiza ikibanza kigiye kubakwamo amashuri muri aka Kagari, zikangiza inzu zabo.

Mahoro Jean Pierre ati “Zinyura ku nzu zacu zitsindagira, na we urabibona ko zinyura ku pembe, ni ukuvuga ngo inzu zacu zarasataguritse, igisigaye ni ukutugwaho.”

Uyu muturage avuga ko batahwemye kugaragaza iki kibazo, bakimenyesha inzego z’ubuyobozi ariko zikaba zarabimye amatwi.

Ati “Hari umuyobozi wo ku Karere witwa Marie Noella ni we ushinzwe iki gikorwa kiri gukorerwa aha, ariko nagerageje kumubwira mwohereza amafoto n’abakorera hano nabagejeje mu rugo ariko bose ntacyo babikoraho.”

Undi muturage witwa Nyirambuzeyose Esperance avuga ko byari bikwiye ko bishyurwa bakimurwa aha hantu, kuko ibi bikorwa byatumye ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Ati “Ntabwo batwishyuye kandi twarabivuze kera, turahamagara no ku Karere banga kuhagera. Rwose tugira ubwoba ko hari igihe bizatugwaho ariko ntahandi twajya turasaba inkunga baze baturebere bamenye uko bimeze n’izi nzu zasataguritse barebe zitazagwa ku bantu.”

Mu gusubiza kuri iki kibazo, ubuyobozi bw’Akarere, bwizeje ko bugiye gukurikirana ikibazo cy’aba baturage.

Mu butuma bwatambutse ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwagize buti “Ubuyobozi bw’Akarere buzasura aba baturage, hasuzumwe ikibazo cyabo, nibasanga gifitanye isano n’iyubakwa ry’amashuri, bizakemurwa uko bikwiye.”

Abaturage bagaragaza iki kibazo, ni abatuye ku muhanda muto uri kuri metero 500 ziva ku muhanda munini Gisenyi-Brasserie werekeza ahari gutunganywa ngo hazubakwe amashuri.

Inzu babamo zariyashije cyane
Bituma bahorana impungenge ko zazabagwaho

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 4 =

Previous Post

Amakuru mashya avugwa mu Mavubi nyuma yuko asuzuguriwe na Djibouti i Kigali

Next Post

Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

Umuhanzikazi Nyarwanda ufite ijwi ryihariye ahishuye uko yinjiye mu buhanzi atarabyifuzaga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.