Rubavu: Habonetse inzu yarimo magendu y’inzoga zirimo izikomeye n’imivinyu bya 50.000.000Frw

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, hatahuwe inzu yarimo ibicuruzwa bifite agaciro ka Miliyoni 50 Frw byinjiye mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bivuye muri DRCongo, bigizwe n’inzoga zirimo izikomeye (Liquors) ndetse n’imivinyu (Wines).

Izi nzoga zatahuwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC) rizisanze mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi muri iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Izi nzoga zinjijwe mu Gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zirimo izikomeye zizwi nka Liquor, nka Hennessy, Moet, na Jameson.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko izi nzoga zafashwe ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 26 Ukwakira 2022 nyuma yuko abaturage batanze amakuru.

Yagize ati “Abapolisi bageze kuri iyo nzu, mu kuyisaka, bayisangamo inzoga z’ubwoko butandukanye zinjijwe mu buryo bwa magendu.”

yavuze ko ako kanya hahise hafatwa uwitwa Mbarushimana Danny wasanzwe muri iyo nzu, akabwira Polisi ko yari yahawe akazi n’uwitwa Gakwaya Silas ko kurinda iyi nzu.

Uyu wafashwe wavuze ko yari yaremerewe kujya ahembwa ibihumbi 30 Frw ku kwezi, yemereye Polisi ko izi nzoga zinjijwe mu Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu masaha y’ijoro.

 

IGITEGANYWA N’ITEGEKO

Itegeko ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse n’umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi 5$.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru