Rubavu: Haravugwa igikorwa cy’inshoberamahanga cyafashwe nk’umujinya w’umuranduranzuzi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Insina z’umuturage wo mu Kagari ka Basa mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, zatemaguriwe hasi n’uwazirayemo yitwaje umuhoro, bikaba bikekwa ku mushumba wabikoze ku mpamvu itaramenyekana.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, nk’uko byatangarijwe umunyamakuru wacu Oswald Mutuyeyezu, wahawe amakuru n’uri mu ba mbere bageze ahabereye iki gikorwa.

Izindi Nkuru

Amakuru yageze kuri RADIOTV10, avuga ko iki gikorwa cyakozwe n’umushumba, wiraye mu nsina za Niyibizi Charles akazitema akazimarira hasi, aho bikekwa ko hari icyo bapfa.

Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iki gikorwa, bacyamaganiye kure, bavuga ko kidakwiye, ndetse bamwe bemeza ko niba hari n’icyo uyu mushumba yapfaga na nyiri uru rutoki, atari akwiye kwihimura muri ubu buryo, bakavuga ko yagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi, ku buryo n’iyo abona nyirazo na we atari kumusiga.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwihutiye kugera ahabereye iki gikorwa, by’umwihariko ubw’Akagari ka Basa, bwahise bufata uwo mushumba wari umaze gutema ibi bihingwa, buhita bumushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri Sitasiyo ya Rugerero, ari na ho acumbikiwe kugira ngo hakomeze gukorwa iperereza.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper uvuga ko nubwo ari mushya muri aka Karere, ariko igikorwa nk’iki kidakunze kubaho.

Ati “Kuva nagera mu Karere ni ubwa mbere mbonye icyaha gisa na kiriya, kandi n’aho nari ndi nashoboraga kumenya amakuru yo mu tundi Turere kuko twari mu Ntara imwe.”

Ni mu gihe muri aka Karere ka Rubavu, hakunze humvikana abashumba bonesha imyaka y’abaturage ku bushake, arimo Umuyobozi w’Akarere akavuga ko ibyakozwe kuri iyi nshuro byo bitandukanye na byo.

Mulindwa avuga ko RIB yahise itangira iperereza ryo gucukumbura icyateye uyu muturage kononera mugenzi we akamutemera insina kuri uru rwego.

Ati “Ntabwo tuzi niba hari ikindi cyaba cyabimuteye, ariko hari abaturage bakora amakosa bashatse kunyura mu nzira za bugufi, kwiha ibitari ibyabo, guhimana, yatekereza umuntu wamukoreye ikosa agashaka kumwumvisha, ibyo bibaho ariko byose turabyamagana kandi tukigisha abaturaga.”

Ubuyobozi bw’inzego z’Ibanze kandi bwahise butangira kuganiriza abaturage bo muri aka gace kabereyemo iki gikorwa, mu rwego rwo gukomeza kwirinda kugwa mu bikorwa nk’ibi, ndetse no kwamagana uwo ari we wese washaka kubyijandikamo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru