Undi wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahawe inshingano mpuzamahanga yagize icyo azivugaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa RDB [aba ari mu bagize Guverinoma y’u Rwanda], wagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, avuga ko yabonye uburyo Siporo ishobora kuzanira amahirwe Abanyafurika no kubahindurira ubuzima, ku buryo yishimiye izi nshingano yahawe.

Ni inshingano zatangajwe kuri kuri uyu Gatatu tariki 27 Ukuboza 2023, mu itangazo ryashyizwe hanze na NBA, rivuga ko Clare Akamanzi azazitangira tariki 23 Mutarama umwaka utaha wa 2024.

Izindi Nkuru

Muri iri tangazo ryashyizwe hanze na NBA, rivuga ko Ishyirahamwe ry’uyu mukino, ryahaye Clare Akamanzi izi nshingano kubera ubunararibonye afite mu bijyanye n’imicungire n’imiyoborere mu by’ishoramari n’ubucuruzi.

Iri tangazo rigira riti “Muri izi nshingano, Clare Akamanzi azarushaho kugira uruhare mu guteza imbere ibikorwa bya NBA n’umukino wa Basketball ndetse no kwagura igikundiro cya Basketball muri Afurika.”

Clare Akamanzi na we yagize icyo avuga kuri izi nshingano, nk’uko bikubiye muri iri tangazo, aho yavuze ko yazishimiye kuko yamaze kubona ko Siporo ari business yahindurira ubuzima Abanyafurika.

Yagize ati “Nabonye uburyo siporo ishobora kugira uruhare runini mu bucuruzi, mu guhindurira ubuzima imiryango y’abantu n’imiryango migari muri Afurika, ndetse na NBA na BAL bikaba ari urugero rwiza.”

Yakomeje avuga ko NBA yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umukino wa Basketball muri Afurika ndetse n’iterambere ry’ubukungu bwawo. Ati “Rero nishimiye aya mahirwe nahawe yo kubakira kuri ibyo byiza.”

Clare Akamanzi yahawe izi nshingano nyuma y’amezi atatu akuwe ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa RDB, yasimbujweho Francis Gatare mu mpera za Nzeri uyu mwaka.

Ahawe izi nshingano ku rwego mpuzamahanga nyuma y’abandi Banyarwandakazi bazihawe muri uyu mwaka na bo bahoze muri Guverinoma y’u Rwanda, nka Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, muri Kanama akaba yaragizwe Visi Perezida w’Ikigega Mpuzamahanga gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi cya IFAD.

Hari kandi Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, aho we muri Nzeri yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo (International Labor Organisation).

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru