Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo

radiotv10by radiotv10
28/12/2023
in MU RWANDA
0
Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo
Share on FacebookShare on Twitter

Umujyi wa Kigali watangaje impinduka z’aho abantu bazategera imodoka mu minsi ibiri isoza umwaka, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abantu bifuza kujya gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo mu Ntara.

Izi mpinduka zashyizweho ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 27 Ukuboza ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Dusengiyumva Samuel.

Iri tangazo ritangira rivuga ko izi mpinduka z’ahategerwa imodoka zizaba tariki 30 na 31 Ukuboza 2023 zije mu “rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Aberecyeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali izwi nka Pele Stadium i Nyamirambo.

Naho aberecyeza mu Ntara y’Iburasirazuba, banyuze mu nzira ya Kabuga, bo bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Abandi batavuzwe muri iri tangazo bazakomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira (Gare ya Nyabugogo na Gare ya Nyanza ya Kicukiro).”

Ibi bitangajwe mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru nko kuri Noheli iherutse kwizihizwa hagaragaye abantu benshi muri Gare ya Nyabugogo bifuzaga kwerecyeza mu Ntara zitandukanye bagiye kwifatanya n’imiryango yabo kwizihiza uyu munsi mukuru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

DRC: Imyigaragambyo yo kwamagana ibyavuye mu matora yatangiranye umuriri

Next Post

Undi wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahawe inshingano mpuzamahanga yagize icyo azivugaho

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Undi wabaye mu nzego nkuru z’u Rwanda wahawe inshingano mpuzamahanga yagize icyo azivugaho

Undi wabaye mu nzego nkuru z'u Rwanda wahawe inshingano mpuzamahanga yagize icyo azivugaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.