Hatangajwe impinduka z’igihe gito mu gutega imodoka zerecyeza Ntara n’impamvu yazo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umujyi wa Kigali watangaje impinduka z’aho abantu bazategera imodoka mu minsi ibiri isoza umwaka, mu rwego rwo koroshya ingendo z’abantu bifuza kujya gusangira iminsi mikuru n’imiryango yabo mu Ntara.

Izi mpinduka zashyizweho ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali n’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere RURA, zatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa 27 Ukuboza ryashyizweho umukono n’Umuyobozi wawo, Dusengiyumva Samuel.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko izi mpinduka z’ahategerwa imodoka zizaba tariki 30 na 31 Ukuboza 2023 zije mu “rwego rwo koroshya ingendo mu Mujyi wa Kigali muri ibi bihe by’iminsi mikuru.”

Aberecyeza mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba mu Turere twa Nyamasheke, Rusizi, Karongi, Ngororero na Rutsiro, bazafatira imodoka kuri Sitade ya Kigali izwi nka Pele Stadium i Nyamirambo.

Naho aberecyeza mu Ntara y’Iburasirazuba, banyuze mu nzira ya Kabuga, bo bazafatira imodoka muri Gare ya Kabuga.

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Abandi batavuzwe muri iri tangazo bazakomeza gufatira imodoka aho basanzwe bazifatira (Gare ya Nyabugogo na Gare ya Nyanza ya Kicukiro).”

Ibi bitangajwe mu gihe mu bihe by’iminsi mikuru nko kuri Noheli iherutse kwizihizwa hagaragaye abantu benshi muri Gare ya Nyabugogo bifuzaga kwerecyeza mu Ntara zitandukanye bagiye kwifatanya n’imiryango yabo kwizihiza uyu munsi mukuru.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru