Icyo Museveni yaganiriye n’Umujenerali uyoboye umutwe wa Gisirikare uhanganye na Leta y’ikindi Gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Uganda yatangaje ko yakiriye iwe mu rugo Gen Mohamed Hamdan Dagalo uyobora umutwe wa gisirikare wa RSF umaze iminsi mu mirwano n’ingabo za Leta ya Sudani, anavuga icyo baganiriyeho.

Yoweri Kaguta Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, mu butumwa yanyujije kuri X, buherekejwe n’ifoto ari kumwe na Gen Mohamed Hamdan Dagalo.

Izindi Nkuru

Museveni yagize ati “Nahaye ikaze mu Gihugu iwanjye mu rugo muri Rwakitura, Gen Mohamed Hamdan Dagalo, wahoze ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Inzibacyuho muri Sudan.”

Muri ubu butumwa, Perezida Museveni yakomeje avuga ko muri uku kubonana n’uyu mujenerali, “yanyuriyemo muri macye uko umwuka wifashe muri Sudani.”

Gen Mohamed Hamdan Dagalo yakiriwe na Museveni nyuma y’amezi umunani muri Sudani hadutse intambara yatangiye muri Mata uyu mwaka wa 2023, ishyamiranyije uyu mutwe wa RSF ndetse n’ingabo za Leta.

Museveni, ni umwe mu banyapolitiki bafite uburambe muri politiki yo mu karere ukunze no kubyivugira, ndetse akanatanga inama zatuma ibibazo biri mu Bihugu birangira.

Muri Nyakanga uyu mwaka, ubwo hateranaga inama y’Umuryango uzwi nka IGAD w’Ibihugu na Guverinoma bigamije iterambere, yari igamije gusuzumira hamwe ibibazo by’intambara muri Sudan, impande zombi zirebwa n’ibi bibazo; yaba uyu mutwe wa RSF ndetse n’uruhande rwa Leta, ntibayitabiriye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bya Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Somalia, Sudan y’Epfo, Sudan na Uganda; yari yabereye i Addis Ababa muri Ethiopia, yari yemeje ko Umuryango wa IGAD wohereza Ingabo muri Sudani kurinda umutekano w’abaturage bari bakomeje kwicwa umusubirizo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru