Wednesday, February 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika

radiotv10by radiotv10
25/02/2026
in MU RWANDA
0
Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, batabaza basaba kwishyurwa agahimbazamusyi k’amezi atandatu batahawe, ahubwo ngo bagahagarikwa mu buryo bw’amaherere muri ako kazi.

Abo barezi bagaragaza ko bahagaritswe muri ako kazi k’ubukorerabushake nyuma y’uko hasohotse agahimbazamusyi k’amezi atandatu. Aba bo mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu, bavuga ko batunguwe no kwisanga batari ku rutonde rw’abagombaga guhabwa amafaranga, nyuma y’amezi asaga arindwi bakora batiganda.

Mukamurehe Speciose ati “Igihe cyo guhembwa ayo mafaranga, nageze kuri SACCO nsanga nta mafaranga ariho kandi twari twafashe amadeni. Batubwiye ko amafaranga yacu yaje, ariko abaduhagarariye n’abakozi ba SACCO bafashe bene wabo bagahembwa amafaranga yacu. Hari umudamu ukora muri SACCO, umukobwa we yarahembwe kandi atarigeze akora, ndetse ubu ari kwiga muri kaminuza, naho twe dutaha aho.”

Ndangamira Alexis ati “Ndibaza uko umurenge wifata ku nyungu zabo bwite, bagahemba abatarakoze amafaranga y’abakoze.”

Nikuze Marie Rose ati “Hari n’abo ubutumwa bugufi (message) bwo kubitsa amafaranga bwagezeho, ariko bagerayo bakayasanga nta yo.”

Nyiransabimana Emeritha ati “Twajyaga tunaterana nk’umurenge, abantu batakoze neza tukabanenga. Ikintu cyatubabaje ni uko njye sinigeze ngaragara mu banenzwe, ariko kugeza ubu abo banenzwe ku karubanda ni bo barahembwe kandi ni na bo bagumye mu kazi.”

Bagaragaza ko bagerageje kwiyambaza inzego zitandukanye ngo zibafashe gukemura ikibazo, ariko bikarangira nta musaruro.

Nyiransabimana Claire ati “Twageze kwa Gitifu tumusaba imyanzuro. Yatubwiye ko abo baduwaye bamukoresheje amakosa agatuma asinya ku bintu atagombaga gusinyaho, ari na yo mpamvu yabahagaritse. Ariko tumubajije uko tuzabona amafaranga yacu, aratubwira ati ‘none ko amafaranga yamaze kuribwa muragira ngo bigende bite?’ Tumusabye kuduha agapapuro ngo tujye kurega abayariye ku karere, arakatwima, atubwira ko tugiye kubarega na we twaba tumureze kuko yasinyeho. Twagerageje no kubonana na Mayor, ariko batubwira ko nta burenganzira dufite bwo kumubona.”

Bavuga ko atari ubwa mbere ikibazo nk’iki kibaye muri uyu Murenge. Nyiransabimana Claire ati “Igihe cyose hasohotse agahimbazamusyi, iki kibazo kiragaruka. Si ubwa mbere.”

Mukamurehe Speciose ati “Uduhagarariye mu murenge witwa Nyiramategeko Louisiane, iyo agahimbazamusyi kaje buri wese agomba kumuhereza 5,000 Frw. Njyewe nari mpagarariye irerero rifite batanu, nakusanyije 20,000 Frw gusa, ayanjye arabuze ntekereza ko nzamuha ubutaha. Ubwo ni yo mpamvu yankuyemo.”

Ubwo umunyamakuru yageragezaga kuvugisha Nyiramategeko Louisiane ugarukwaho n’aba barezi, wahagarariye gahunda y’ingo mbonezamikurire mu Murenge wa Nyamyumba, yahise akupa telefoni umunyamakuru akimara kumwibwira, ndetse ntiyongera kuyitaba.

Umunyamakuru yagerageje kandi kuvugisha Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Rubavu, FURAHA Jean Claude, kugira ngo amenye impamvu aba barezi batemerewe kubonana na Mayor. Yavuze ko ikibazo cyabo cyagombaga gukemurirwa mu Murenge wabo wa Nyamyumba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour, we yavuze ko hagombaga guhembwa abarezi babiri muri bane bari mu rugo mbonezamikurire, kandi ko ari byo byakozwe, nubwo atabasha gusobanura impamvu abo bandi batahawe amafaranga.

Ati “Kugeza ubu twabonye amabwiriza ko hagomba guhembwa babiri gusa. Abo babiri bari ku rutonde ni bo bahawe agahimbazamusyi. Icyakora ubutumwa bwabo twarabwakiriye, ariko si njye ubigena.”

Abarezi bahagaritswe batishyuye agahimbazamusyi k’amezi atandatu bavuga ko basaga 30. Buri wese yishyuzaga 15,000 Frw ku kwezi, bivuze ko buri umwe asaba 90,000 Frw.

Basaba kurenganurwa bagahabwa amafaranga bari bemerewe

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

Related Posts

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

by radiotv10
24/02/2026
0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yatangaje uru rwego rwamaze kumenya amakuru arebana n'urugomo...

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

by radiotv10
24/02/2026
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB, cyatangaje ibyiciro bishya by’imisanzu y’ubwishingizi bwa Mituweli, aho abo mu cyiciro cya kabiri cy’abunganirwa na Leta,...

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

Ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kumenya aho ruhagaze mu ireme ry’uburezi ku Isi

by radiotv10
24/02/2026
0

U Rwanda ruhanze amaso isuzuma mpuzamahanga ry’ubumenyi n’ubushobozi by’abanyeshuri ryitwa PISA (Programme for International Student Assessment), rizagaragaza uko ireme ry’ubumenyi...

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

by radiotv10
24/02/2026
0

Bamwe mu baturage batuye mu bice by’icyaro mu Karere ka Nyamagabe, barasaba ubuyobozi ko imurikabikorwa risanzwe ribera ku rwego rw’Akarere...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-For the First Time, Rwanda Will Know Its Position in the Quality of Education Worldwide

by radiotv10
24/02/2026
0

Rwanda is looking forward to the international assessment known as PISA (Programme for International Student Assessment), which will show how...

IZIHERUKA

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika
MU RWANDA

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika

by radiotv10
25/02/2026
0

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

24/02/2026
Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

24/02/2026
Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

Polisi y’u Rwanda yemeje ko yamenye amakuru azatuma hafatwa umugore wagaragaye akubita inshyi umugabo

24/02/2026
TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

TduRwanda2026: Umuholandi yegukanye agace ka gatatu abanje kwanikira abandi

24/02/2026
Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

Menya imisanzu mishya ya Mituweli na serivisi nshya zongewe ku bayivurizaho

24/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rubavu: Hari abahoze ari abarezi mu ngo mbonezamikurire barira ayo kwarika

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.