• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru aravuga urupfu rw’Umuvugizi wa AFC/M23 Willy Ngoma

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Col Willy Ngoma

Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru menshi akomeje kuvuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cy’Ihuriro rya AFC/M23, Lieutenant-Colonel Willy Ngoma yishwe arasiwe mu gitero cy’indege zitagira abapilote z’uruhande rwa FARDC ruhanganye n’iri huriro.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musirikare uri mu bafite amazina akomeye muri AFC/M23 yatangiye kuvugwa mu masaaha ya mbere ya saa sita yo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026.

Ikinyamakuru Bwiza gikunze gukurikirana amakuru y’urugamba ruhanganishije AFC/M23 na FARDC n’impande zifasha iki gisirikare cya Leta, kiri mu ba mbere batangaje aya makuru, cyavuze ko uyu musirikare yarasiwe mu bitero by’indege za FARDC.

Iki kinyamakuru cyavugaga ko “Umuvugizi w’Igisirikare cya AFC/M23, Lt. Col. Willy Ngoma, biravugwa ko yarashwe n’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru avuga ko uyu musirikare yarasiwe mu bitero bya drone ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zagabye mu gace ka Rubaya.”

Amakuru kandi avugwa n’abanyamakuru bo muri DRC barimo uwitwa Daniel Michombero ukunze gutangaza inkuru zibogamiye kuri leta ya Congo, avuga ko uyu musirikare yishwe arashwe.

Uyu munyamakuru yavuze ko “Willy Ngoma, umuvugizi w’igisirikare cy’umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23, yishwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote cyagabwe n’ingabo za FARDC ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026, ahagana saa munani n’iminota mirongo ine za mu gitondo, mu mujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro wa Rubaya, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru, nk’uko amakuru yo muri ako gace abivuga.”

Uyu munyamakuru yatangaje kandi hari n’abarwanyi babiri b’abacancuro b’abazungu na bo bishwe muri icyo gitero, ndetse aha biciwe hakaba hagaragaye imirambo icyenda yabonetse mu bisigazwa by’inzu.

Nanone kandi amakuru avuga ko Umugaba Mukuru w’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23, Maj Gen Sultani Makenga, na we yakomerekejwe n’ibi bitero by’indege zitagira abapilote za FARDC.

Ikinyamakuru cyitwa Igihe na cyo cyemeje amakuru y’urupfu rwa Lt Col Willy Ngoma, aho cyatangaje ko “Umuvugizi wa AFC/M23 ku rwego rwa gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, yiciwe mu gitero cyagabwe muri santere ya Rubaya muri Teritwari ya Masisi, mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri.”

Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru, nta ruhande na rumwe; yaba AFC/M23 na FARDC, rwari rwagira icyo rutangaza kuri aya makuru akomeje gucicikana. Igihe cyose hagira igitangazwa kiramenyeshwa abasomyi b’urubuga rwa RADIOTV10.

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yashyize hanze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko uruhande bahanganye rwagabye ibitero byinshi mu bice byose by’imirwano, ibintu bigaragaza ko ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kugaragaza ko bushyize imbere imirwano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 17 =

Previous Post

Imirwano yahinduye isura muri Congo: FARDC n’abayifasha barashinjwa gutangiza intambara yagutse

Next Post

Over 1.8 million people photographed in Rwanda’s digital ID rollout

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
Over 1.8 million people photographed in Rwanda’s digital ID rollout

Over 1.8 million people photographed in Rwanda’s digital ID rollout

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.