Thursday, September 18, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Polisi ku bushyamirane bwabaye ubwo hakorwaga umukwabu

radiotv10by radiotv10
19/04/2025
in MU RWANDA
1
Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Polisi ku bushyamirane bwabaye ubwo hakorwaga umukwabu
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko impanuka yabaye ubwo Polisi yari iri mu mukwabu wo gufata magendu, yahitanye ubuzima bwa bamwe, mu gihe Polisi yo ivuga ko atari ukuri, ahubwo ko hakomerekeyemo abantu babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 ubwo Polisi n’izindi nzego zakoraga umukwabu wo gufata magendu mu isoko ryo ku kibuga Mpuzamahanga riherereye mu Murenge wa Rubavu.

Twizerimana Francois, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu aharemera iri soko, yavuze ko iri sanganya ryatwaye ubuzima bwa bamwe.

Yagize ati “Twagiye kubona tubona haje imodoka ebyiri, imwe irimo abapolisi indi ni iy’Umurenge yari irimo Inkeragutabara. Abantu rero bahise biruka inkeragutabara zipakira ibintu bari basize.”

Uwamahoro Jeannette na we ati “Ubwo rero barapakira irajwigira, iruzura cyane noneho umushoferi ajyamo agiye gutwara noneho iranga isubira inyuma, abantu benshi yabangirije bamwe bapfuye.”

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu igaragaza ko yo n’inzego zinyuranye bari mu bugenzuzi bwo kurwanya magendu, ndetse abaturage bakemera ko bafashwe n’uburakari bigatuma bamwe bagatera amabuye inzego.

Uwamahoro Jeannette ati “Bakimara kubona abantu babo bangiritse bafashe amabuye barayatera maze polisi na yo irarasa, ubwo rero inkomere bazijyanye kwa muganga natwe turahungabanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure; yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko imodoka ya Polisi yari muri iki gikorwa yapakiye ibicuruzwa byabo ikaza gusubira inyuma ikica bamwe muri bo, akavuga ko atari ukuri ahubwo ko bagerageje kuyisunika no gutera amabuye polisi, ariko ikaza kurasa hejuru mu rwego rwo kubatatanya.

Ati “Abaturage bagerageje kurwanya inzego zari ziri muri icyo gikorwa bagamije kugira ngo babambure ibyo bicuruzwa bitemewe n’amategeko, nta modoka yahirimye ngo igwire abaturage, icyabaye ni uko abaturage bayisunitse banayitera amabuye.”

SP Karekezi Twizere Bonaventure yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ibikorwa byo kurwanya no guhangana n’inzego bitemewe, kandi ko binahanirwa n’amategeko.

Abantu 15 ni bo bafatiwe muri iki gikorwa bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi, mu gihe babiri bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba itangaza ko yafashe amabalo 20 y’imyenda yinjiye mu Randa aturutse muri Republika ya Demokarasi ya Kongo mu buryo bwa magendu.

Abaturage biyemerera ko bagize umujinya
Hafashwe 15

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Aime says:
    5 months ago

    Iyi nkuru police babeshye cyane pe abantu bapfuye ndabizi neza

    Reply

Leave a Reply to Aime Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − two =

Previous Post

Rutsiro: Abamotari bagaragaje ibituma bakorana amaganya n’ibihombo

Next Post

Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Related Posts

Why do young people quit jobs after a few months?

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

In today’s world, many employers are facing the same challenge: young workers leaving jobs after only a few months. In...

Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

by radiotv10
17/09/2025
0

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga, aherutse kuburanishwa mu mizi ku byaha aregwa bishingiye ku ihohotera akekwaho gukorera umugore we...

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza byumwihariko mu cyiciro cya mbere, baravuga ko kwigisha ingunga ebyiri (bamwe igitondo, abandi...

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanga mu bijyanye n’imyuka ihumanya ikirere, atangaza ko mu Mujyi wa Kigali, ari ho haturuka iyi myuka kurusha ahandi hose...

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

Rwanda’s exports dropped by 12.5%

by radiotv10
17/09/2025
0

According to the National Institute of Statistics (NISR), Rwanda’s trade deficit narrowed by 12.5% in the second quarter of 2025...

IZIHERUKA

Why do young people quit jobs after a few months?
MU RWANDA

Why do young people quit jobs after a few months?

by radiotv10
17/09/2025
0

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

17/09/2025
Annette Murava umugore wa ‘Bishop Gafaranga’ yagaragarije agahinda ku Rukiko

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

17/09/2025
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Imbogamizi za mbere zahise zigaragara mu mpinduka ziherutse gushyirwa mu burezi mu Rwanda

17/09/2025
Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

Hatangajwe agace gaturukamo imyuka ihumanya ikirere kurusha ahandi mu Rwanda

17/09/2025
Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

Uwamamaye mu kiganiro gikunzwe byamenyekanye ko yakoze ubukwe mu ibanga rikomeye n’umunyamakuru

17/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Why do young people quit jobs after a few months?

Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi Cardi B yatangaje ko atwite umwana wa kane

Ibyamenyekanye byavugiwe mu rubanza rwa ‘Bishop Gafaranga’ uregwa guhohotera umugore we Annette Murava

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.