Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Polisi ku bushyamirane bwabaye ubwo hakorwaga umukwabu

radiotv10by radiotv10
19/04/2025
in MU RWANDA
1
Rubavu: Harumvikana kutavuga rumwe hagati y’abaturage na Polisi ku bushyamirane bwabaye ubwo hakorwaga umukwabu
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko impanuka yabaye ubwo Polisi yari iri mu mukwabu wo gufata magendu, yahitanye ubuzima bwa bamwe, mu gihe Polisi yo ivuga ko atari ukuri, ahubwo ko hakomerekeyemo abantu babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 18 Mata 2025 ubwo Polisi n’izindi nzego zakoraga umukwabu wo gufata magendu mu isoko ryo ku kibuga Mpuzamahanga riherereye mu Murenge wa Rubavu.

Twizerimana Francois, umwe mu baturage bo mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu aharemera iri soko, yavuze ko iri sanganya ryatwaye ubuzima bwa bamwe.

Yagize ati “Twagiye kubona tubona haje imodoka ebyiri, imwe irimo abapolisi indi ni iy’Umurenge yari irimo Inkeragutabara. Abantu rero bahise biruka inkeragutabara zipakira ibintu bari basize.”

Uwamahoro Jeannette na we ati “Ubwo rero barapakira irajwigira, iruzura cyane noneho umushoferi ajyamo agiye gutwara noneho iranga isubira inyuma, abantu benshi yabangirije bamwe bapfuye.”

Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu igaragaza ko yo n’inzego zinyuranye bari mu bugenzuzi bwo kurwanya magendu, ndetse abaturage bakemera ko bafashwe n’uburakari bigatuma bamwe bagatera amabuye inzego.

Uwamahoro Jeannette ati “Bakimara kubona abantu babo bangiritse bafashe amabuye barayatera maze polisi na yo irarasa, ubwo rero inkomere bazijyanye kwa muganga natwe turahungabanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure; yahakanye ibivugwa n’aba baturage ko imodoka ya Polisi yari muri iki gikorwa yapakiye ibicuruzwa byabo ikaza gusubira inyuma ikica bamwe muri bo, akavuga ko atari ukuri ahubwo ko bagerageje kuyisunika no gutera amabuye polisi, ariko ikaza kurasa hejuru mu rwego rwo kubatatanya.

Ati “Abaturage bagerageje kurwanya inzego zari ziri muri icyo gikorwa bagamije kugira ngo babambure ibyo bicuruzwa bitemewe n’amategeko, nta modoka yahirimye ngo igwire abaturage, icyabaye ni uko abaturage bayisunitse banayitera amabuye.”

SP Karekezi Twizere Bonaventure yaboneyeho kwibutsa abaturage ko ibikorwa byo kurwanya no guhangana n’inzego bitemewe, kandi ko binahanirwa n’amategeko.

Abantu 15 ni bo bafatiwe muri iki gikorwa bakaba bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Gisenyi, mu gihe babiri bakomeretse bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba itangaza ko yafashe amabalo 20 y’imyenda yinjiye mu Randa aturutse muri Republika ya Demokarasi ya Kongo mu buryo bwa magendu.

Abaturage biyemerera ko bagize umujinya
Hafashwe 15

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Comments 1

  1. Aime says:
    7 months ago

    Iyi nkuru police babeshye cyane pe abantu bapfuye ndabizi neza

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 13 =

Previous Post

Rutsiro: Abamotari bagaragaje ibituma bakorana amaganya n’ibihombo

Next Post

Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Related Posts

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

In Kigali today, something new is happening on rooftops. Instead of only seeing water tanks and solar panels, you can...

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abaturarwanda kwitwararika muri ibi bihe bikomeje kugaragaramo ibicurane, inatanga inama z’ibyo abantu bakwiye kubahiriza, birimo gukaraba intoki...

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

by radiotv10
15/11/2025
0

Abadepite basabye Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore gusobanura impamvu y’amafaranga basaba abaturage bafite ibibanza muri site mbere yo kubaka,...

Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

by radiotv10
15/11/2025
0

Hashize igihe bamwe mu bahinzi b’umuceri bagaragaza ko babangamiwe no kuba beza ariko umusaruro wabo ukabura isoko, mu gihe Minisiteri...

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

by radiotv10
14/11/2025
0

Umushoramari Eugene Nyagahene washinze Sosiyete y'ubucuruzi ya Tele 10 Group, usanzwe anafite Hoteli y’inyenyeri eshanu mu Karere ka Karongi, yatangaje...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Kayonza: Abarokotse bavuze icyo bifuza ko kitakorerwa ahabereye ubugome ndengakamere

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.