Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Icyizere ni cyose ku muti w’ikibazo cy’umugezi wateraga benshi ikikango wanigeze guhitana benshi

radiotv10by radiotv10
21/05/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Icyizere ni cyose ku muti w’ikibazo cy’umugezi wateraga benshi ikikango wanigeze guhitana benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubw’Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi, barahumuriza abaturiye Umugezi wa Sebeya ko batazongera kugirwaho ingaruka na wo mu gihe wakundaga gutera ibiza, byigeze no guhitana ubuzima bw’abaturage.

Umwaka ushize ubwo Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye, abatuye Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero mu Karere ka Rubavu, bahuye n’isanganya ryaturutse ku mazi y’umugezi wa Sebeya yuzuye akabasanga mu ngo zabo.

Abahanga bavuze ko ikiza nk’iki cyabaye umwaka ushize, cyaherukaga mu myaka isaga 75 ishize. Nyuma y’iki kiza cyahitanye abaturage bagera kuri 28 bo muri aka Karere ka Rubavu, Umuyobozi wako Mulindwa Prosper avuga ko ibyakozwe nk’ikidendezi gifite ubushobozi bwo gufata amazi agera kuri metero kibe 2,5M mu gihe abaye menshi aho kwirara mu ngo z’abaturage n’ibindi bitanga icyizere kiri hejuru. Yagize ati “Iyi damu ikumira ibiza ku kigero kiri hejuru ya 90%.”

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa kanama baturiye iki kidendezi na bo bavuga ko iki gikorwa cyakozwe ari nk’igitangaza nyuma y’igihe kinini bibasirwa n’imyuzure buri kwezi kwa 4 n’ukwa 5.

Umwe ati “Nk’ejobundi imvura iherutse kugwa, yaraje ikubita hano isubira iriya hano hose haba inyanja maze amatiyo ajyana amazi macye macye.”

Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyundo washegeshwe cyane n’ibiza bya Sebeya mu mwaka ushize wa 2023, bavuga ko nubwo kugeza ubu nta mazi yari yabasanga mu ngo zabo ariko bagifite impungenge, ndetse bakibaza impamvu badakurwa mu gihirahiro cy’aho bazatura.

Umwe ati “Impungenge n’ubundi tuzakomeza kugira n’ubundi n’uko bari gukora ibice tukaba dufite icyizere gicye ko amazi aramutse agarutse yanyura ha handi bari gusiga. Dufite n’ikibazo kuko n’iyi saha hari abakiri mu gasozi, hari abasa n’abari mu giti, turibaza ngo ese tuzubakirwa? Ese bazatwimura?”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Dr  Rukundo Emmanuel ahumuriza abaturage, kuko ibikorwa biri gukorwa n’ibiteganyijwe bitanga icyizere kandi mu gihe kirambye.

Yagize ati “Izi nkuta n’izi damu zagize umumaro munini cyane, kandi nyuma y’ibi bikorwa turi gukora turimo turanakora na R warning system, ni ukuvuga ngo ni sisiteme ishobora kuburira abaturage mu gihe cy’ibiza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukomeza buvuga ko abaturage bari batuye muri metero 10 uvuye kuri uyu mugezi wa Sebeya bose bahakuwe ariko bukizeza n’abandi bawegereye badafite ubushobozi ko buzakomeza kubafasha kububakira uko ubushobozi buzagenda buboneka.

Imirimo yo kubaka ibikorwa byo gutangira amazi yanakozwemo n’abaturage

Bafite icyizere ko Sebeya itazongera kubatera

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 5 =

Previous Post

Ihere ijisho uko abakinnyi b’Amavubi baserutse bagiye mu mwiherero (AMAFOTO)

Next Post

Amakuru agezwego ku mugabo ukekwaho Jenoside wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru agezwego ku mugabo ukekwaho Jenoside wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo

Amakuru agezwego ku mugabo ukekwaho Jenoside wamaze imyaka 23 yihisha mu mwobo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.