Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu n’ubw’Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi, barahumuriza abaturiye Umugezi wa Sebeya ko batazongera kugirwaho ingaruka na wo mu gihe wakundaga gutera ibiza, byigeze no guhitana ubuzima bw’abaturage.
Umwaka ushize ubwo Intara y’Iburengerazuba yibasirwaga n’ibiza byaturutse ku mvura nyinshi yaguye, abatuye Mirenge ya Kanama, Nyundo na Rugerero mu Karere ka Rubavu, bahuye n’isanganya ryaturutse ku mazi y’umugezi wa Sebeya yuzuye akabasanga mu ngo zabo.
Abahanga bavuze ko ikiza nk’iki cyabaye umwaka ushize, cyaherukaga mu myaka isaga 75 ishize. Nyuma y’iki kiza cyahitanye abaturage bagera kuri 28 bo muri aka Karere ka Rubavu, Umuyobozi wako Mulindwa Prosper avuga ko ibyakozwe nk’ikidendezi gifite ubushobozi bwo gufata amazi agera kuri metero kibe 2,5M mu gihe abaye menshi aho kwirara mu ngo z’abaturage n’ibindi bitanga icyizere kiri hejuru. Yagize ati “Iyi damu ikumira ibiza ku kigero kiri hejuru ya 90%.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa kanama baturiye iki kidendezi na bo bavuga ko iki gikorwa cyakozwe ari nk’igitangaza nyuma y’igihe kinini bibasirwa n’imyuzure buri kwezi kwa 4 n’ukwa 5.
Umwe ati “Nk’ejobundi imvura iherutse kugwa, yaraje ikubita hano isubira iriya hano hose haba inyanja maze amatiyo ajyana amazi macye macye.”
Gusa bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyundo washegeshwe cyane n’ibiza bya Sebeya mu mwaka ushize wa 2023, bavuga ko nubwo kugeza ubu nta mazi yari yabasanga mu ngo zabo ariko bagifite impungenge, ndetse bakibaza impamvu badakurwa mu gihirahiro cy’aho bazatura.
Umwe ati “Impungenge n’ubundi tuzakomeza kugira n’ubundi n’uko bari gukora ibice tukaba dufite icyizere gicye ko amazi aramutse agarutse yanyura ha handi bari gusiga. Dufite n’ikibazo kuko n’iyi saha hari abakiri mu gasozi, hari abasa n’abari mu giti, turibaza ngo ese tuzubakirwa? Ese bazatwimura?”
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Dr Rukundo Emmanuel ahumuriza abaturage, kuko ibikorwa biri gukorwa n’ibiteganyijwe bitanga icyizere kandi mu gihe kirambye.
Yagize ati “Izi nkuta n’izi damu zagize umumaro munini cyane, kandi nyuma y’ibi bikorwa turi gukora turimo turanakora na R warning system, ni ukuvuga ngo ni sisiteme ishobora kuburira abaturage mu gihe cy’ibiza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bukomeza buvuga ko abaturage bari batuye muri metero 10 uvuye kuri uyu mugezi wa Sebeya bose bahakuwe ariko bukizeza n’abandi bawegereye badafite ubushobozi ko buzakomeza kubafasha kububakira uko ubushobozi buzagenda buboneka.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10