Rubavu: Ikamyo yagonze Ibitaro isekura igipangu cyabyo iruhukiramo imbere

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, habaye impanuka y’ikamyo bikekwa ko yari yacitse feri ikagonga urukuta rw’Ibitaro bya Gisenyi igahita yinjiramo imbere.

Iyi mpanuka y’imodoka y’ikamyo yari itwaye umucanga, yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 ubwo uwari uyitwaye yaburaga feri agahita ayerecyeza ku Bitaro bya Gisenyi igasekura urukuta rwabyo.

Izindi Nkuru

Umushoferi w’iyi kamyo witwa Bimenyimana Emmanuel ni we wenyine wakomerekeye muri iyi mpanuka yahitanye urukuta rw’Ibitaro bya Gisenyi ndetse n’ipoto y’amashanyarazi.

Tuyishime Jean Bosco uyobora Umurenge wa Gisenyi, yabwiye ikinyamakuru Umuseke ko iyi mpanuka ishobora kuba yaturutse ku kuba iyi modoka yabuze feri.

Yagize ati “Turacyeka ko umushoferi yaba yabuze feri noneho akagonga igikuta cy’ibitaro akinjiramo imbere.”

Tuyishime Jean Bosco avuga ko iyi mpanuka nta bintu bidasanzwe byayangirikiyemo uretse Umushoferi wakomeretse na bwo bidakananye agahita avurirwa muri ibi bitaro.

Iyi mpanuka yabereye ku Bitaro bya Gisenyi, si iya mbere ihabereye kuko hari n’izindi zahabereye zirimo n’iz’imodoka zagongaga ibi Bitaro kubera aho biherereye hamanuka cyane ku buryo hari abashoferi bamanuka bahoreye bakabura feri bakisanga bagonze ibi bitaro.

Iyaherukaga ni iyabaye tariki 06 Nzeri 2021, ubwo imdokoka ya Fuso yari ipakiye inyanya na yo yagongara ibi Bitaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru