Tuesday, July 15, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ikorosi mu byatumye abahinzi n’aborozi barebana ikijisho hanikangwa ko byazabyara ibiremereye

radiotv10by radiotv10
07/05/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Ikorosi mu byatumye abahinzi n’aborozi barebana ikijisho hanikangwa ko byazabyara ibiremereye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’aborozi b’inka babatemera intsina bakazigaburira amatungo yabo, bikaba bimaze kubakenesha, kandi ubuyobozi bukaba bwarateye umugongo iki kibazo, bakavuga ko hatagize igikorwa bishobora kuzabyara amakimbirane aremereye.

Gacaniro Jean de Dieu ni umwe muri aba bahinzi, utuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, uvuga ko amaze hafi imyaka itatu atabaza ubuyobozi kubera urugomo akorerwa n’aborozi birara mu rutoki rwe bagatema intsina ngo bagaburire amatungo yabo.

Uyu muturage avuga ko, urutoki rwari rufite agaciro kagera kuri miliyoni 150 Frw, rutakibashije kumutunga ndetse ngo agaciro karwo kamaze kugera kuri miliyoni zitarenze 20 Frw.

Ati “Mu kwezi nacagamo ibitoki bitewe n’uko nasengezagamo [inzoga] nabonaga byibura ibihumbi 700 buri kwezi, none ubu byarabuze nta n’atanu. Abana banjye ntabwo bakiga bitewe n’uko amafaranga ariho nayakuraga ndetse nkaba nari naragujije amafaranga muri Microfinance, ubu nkaba mfite impungenge ko ayo mafaranga kugira ngo nzayishyure ari ikibazo kuko aho nagombaga kuyakura urwo rutoki barumaze.”

Uyu muturage kimwe n’abandi bo mu Tugari dutandukanye tw’uyu Murenge wa Rubavu, bashimangira ko uretse ubukene n’inzara, ngo ikibazo cyo gutemerwa intsina kibateje umutekano muke mu buryo bukomeye.

Umwe ati “Ubu nta mutekano dufite, wowe se nturi kubireba uyu ni umutekano? Umutekano wo gutema ibintu byari ibyo gutunga abantu bakabona ibyo bakeneye byose?”

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwamenyeshejwe iby’iki kibazo, ariko bukaba bwarabateye umugongo, kandi babona gishobora kuzakomera kuko cyazamuye umwuka mubi hagati y’aba bahinzi n’aborozi.

Undi ati “Turasaba ubufasha muri Leta, imbaraga za Leta ni zo zadushoborera abo bantu kuko twe dushyizemo imbaraga zacu, urumva haba intambara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise ntiyemeranya n’aba baturage ko iki kibazo cyaburiwe igisubizo, kuko abafatirwa mu bikorwa by’urugomo bahanwa.

Harerimana Blaise agaruka ku kibazo cy’uyu muturage witwa Gicaniro, yagize ati “hari igihe yigeze kugirana ibibazo n’abaturanyi be, hanyuma ibyo bibazo inzego z’ubuyobozi zabigiyemo bigaragara ko harimo intsina zangijwe zigomba no kwishyurwa n’abazangirije kuko bagiye bamenyekana mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibiba bikurikiyeho nyine ni ugukurikirana ko buri wese icyo yasabwe agikora. Kuba atarishyurwa cyaba ari ikindi byakurikiranwa nabyo.”

Yakomeje avuga ko ibi bibazo biba hagati y’abahinzi n’aborozi, ari ibisanzwe. Ati “ahantu hari abantu ntihashobora kubura ibibazo, bibaho wenda umushumba umwe cyangwa babiri b’abanyarugomo bakagenda bagatema intsina y’umuntu, iyo bigaragaye gutyo ubuyobozi bukabimenya igihita kibaho ni ugufata uwo mushumba akabibazwa byaba na ngombwa n’umukoresha na we akabazwa iyo bigaragara ko harimo uruhare rwe.”

Aya makimbirane hagati y’abahinzi b’urutoki n’aborozi b’inka, bamwe bavuga ko amaze igihe kinini kandi ngo ajyana n’urugomo abashumba babo bagirira abo baturage iyo babafatiye mu mirima yabo, nyamara ngo banafungwa bugacya batashye ngo kuko baba baragirira abanyabubasha.

Abahinzi b’urutoki barira ayo kwarika, n’intsina ziriho ibitoki bitarera ntibazirebera izuba
Abashumba b’aborozi bajya gutema intsina z’abahinzi
Aborozi ngo bitwaza ko bakomeye

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + seventeen =

Previous Post

Ukuri ku mashusho y’umuhanzi Nyarwanda yatumye hari abamukekaho uburwayi bwo mu mutwe

Next Post

Umunyabigwi nimero ya mbere muri ruhago y’u Rwanda atanze igisubizo kinejeje ku bamubona nk’uwayitereranye

Related Posts

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

by radiotv10
15/07/2025
0

Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi, yahakanye ibyaha byose...

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

by radiotv10
15/07/2025
0

Inzego z’uburezi mu Rwanda zitangaza ko umwaka w’amashuri utaha, uzatangirana n’impinduka zirimo kuba abiga mu cyiro cya mbere cy’amashuri abanza,...

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

by radiotv10
15/07/2025
0

Crystal Ventures Ltd (CVL), one of Rwanda’s most prominent investment holding companies, has announced the appointment of Nick Barigye as...

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

Eng.-Additional new changes to be implemented in Rwanda’s education system

by radiotv10
15/07/2025
0

Education authorities in Rwanda have announced that the upcoming academic year will bring several changes, including students in the lower...

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

Rwanda and Turkmenistan establish diplomatic relations for the first time

by radiotv10
15/07/2025
0

In a landmark move aimed at strengthening international cooperation, Rwanda and Turkmenistan have officially established diplomatic relations. The signing ceremony...

IZIHERUKA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye
AMAHANGA

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

by radiotv10
15/07/2025
0

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

15/07/2025
Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

15/07/2025
Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

Crystal Ventures, one of the major investment companies in Rwanda now has a new CEO

15/07/2025
Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

Buhari wabaye Perezida wa Nigeria wapfiriye mu Bwongereza arasubizwa mu Gihugu ahite ashyingurwa

15/07/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso byerekana ko ubutegetsi bwa Congo bugishyize imbere imirwano

15/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyabigwi nimero ya mbere muri ruhago y’u Rwanda atanze igisubizo kinejeje ku bamubona nk’uwayitereranye

Umunyabigwi nimero ya mbere muri ruhago y’u Rwanda atanze igisubizo kinejeje ku bamubona nk’uwayitereranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Sudan: Ibitero bikomeye bimaze guhitana abaturage 300 mu minsi micye

Uko Ingabire Victoire yasubije mu Rukiko abajijwe niba yemera ibyaha bikomeye akurikiranyweho

Menya izindi mpinduka zigiye kuba mu burezi bw’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.