Rubavu: Ikorosi mu byatumye abahinzi n’aborozi barebana ikijisho hanikangwa ko byazabyara ibiremereye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahinzi b’urutoki mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko barembejwe n’aborozi b’inka babatemera intsina bakazigaburira amatungo yabo, bikaba bimaze kubakenesha, kandi ubuyobozi bukaba bwarateye umugongo iki kibazo, bakavuga ko hatagize igikorwa bishobora kuzabyara amakimbirane aremereye.

Gacaniro Jean de Dieu ni umwe muri aba bahinzi, utuye mu Mudugudu w’Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu, uvuga ko amaze hafi imyaka itatu atabaza ubuyobozi kubera urugomo akorerwa n’aborozi birara mu rutoki rwe bagatema intsina ngo bagaburire amatungo yabo.

Izindi Nkuru

Uyu muturage avuga ko, urutoki rwari rufite agaciro kagera kuri miliyoni 150 Frw, rutakibashije kumutunga ndetse ngo agaciro karwo kamaze kugera kuri miliyoni zitarenze 20 Frw.

Ati “Mu kwezi nacagamo ibitoki bitewe n’uko nasengezagamo [inzoga] nabonaga byibura ibihumbi 700 buri kwezi, none ubu byarabuze nta n’atanu. Abana banjye ntabwo bakiga bitewe n’uko amafaranga ariho nayakuraga ndetse nkaba nari naragujije amafaranga muri Microfinance, ubu nkaba mfite impungenge ko ayo mafaranga kugira ngo nzayishyure ari ikibazo kuko aho nagombaga kuyakura urwo rutoki barumaze.”

Uyu muturage kimwe n’abandi bo mu Tugari dutandukanye tw’uyu Murenge wa Rubavu, bashimangira ko uretse ubukene n’inzara, ngo ikibazo cyo gutemerwa intsina kibateje umutekano muke mu buryo bukomeye.

Umwe ati “Ubu nta mutekano dufite, wowe se nturi kubireba uyu ni umutekano? Umutekano wo gutema ibintu byari ibyo gutunga abantu bakabona ibyo bakeneye byose?”

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bwamenyeshejwe iby’iki kibazo, ariko bukaba bwarabateye umugongo, kandi babona gishobora kuzakomera kuko cyazamuye umwuka mubi hagati y’aba bahinzi n’aborozi.

Undi ati “Turasaba ubufasha muri Leta, imbaraga za Leta ni zo zadushoborera abo bantu kuko twe dushyizemo imbaraga zacu, urumva haba intambara.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Blaise ntiyemeranya n’aba baturage ko iki kibazo cyaburiwe igisubizo, kuko abafatirwa mu bikorwa by’urugomo bahanwa.

Harerimana Blaise agaruka ku kibazo cy’uyu muturage witwa Gicaniro, yagize ati “hari igihe yigeze kugirana ibibazo n’abaturanyi be, hanyuma ibyo bibazo inzego z’ubuyobozi zabigiyemo bigaragara ko harimo intsina zangijwe zigomba no kwishyurwa n’abazangirije kuko bagiye bamenyekana mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibiba bikurikiyeho nyine ni ugukurikirana ko buri wese icyo yasabwe agikora. Kuba atarishyurwa cyaba ari ikindi byakurikiranwa nabyo.”

Yakomeje avuga ko ibi bibazo biba hagati y’abahinzi n’aborozi, ari ibisanzwe. Ati “ahantu hari abantu ntihashobora kubura ibibazo, bibaho wenda umushumba umwe cyangwa babiri b’abanyarugomo bakagenda bagatema intsina y’umuntu, iyo bigaragaye gutyo ubuyobozi bukabimenya igihita kibaho ni ugufata uwo mushumba akabibazwa byaba na ngombwa n’umukoresha na we akabazwa iyo bigaragara ko harimo uruhare rwe.”

Aya makimbirane hagati y’abahinzi b’urutoki n’aborozi b’inka, bamwe bavuga ko amaze igihe kinini kandi ngo ajyana n’urugomo abashumba babo bagirira abo baturage iyo babafatiye mu mirima yabo, nyamara ngo banafungwa bugacya batashye ngo kuko baba baragirira abanyabubasha.

Abahinzi b’urutoki barira ayo kwarika, n’intsina ziriho ibitoki bitarera ntibazirebera izuba
Abashumba b’aborozi bajya gutema intsina z’abahinzi
Aborozi ngo bitwaza ko bakomeye

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru