Saturday, July 18, 2026
RW|EN
IBYAMAMARE

Ukuri ku mashusho y’umuhanzi Nyarwanda yatumye hari abamukekaho uburwayi bwo mu mutwe

Ukuri ku mashusho y’umuhanzi Nyarwanda yatumye hari abamukekaho uburwayi bwo mu mutwe

Umuhanzi Nyarwanda Tonalite uri mu bagezweho, umaze iminsi agaragara mu mu mashusho yambaye ubusa hejuru yaranogoshe igipara, bamwe bavuga ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yabitanzeho umucyo.

Ni nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amashusho y’uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Hatari Sana’ n’indi yitwa ‘Ibisazi’ agaragara yambaye ubusa hejuru yarogoshe umusatsi akamaraho, agendagenda mu mihanda, bamwe bakavuga ko yagize uburwayi bwo mu mutwe.

Amakuru yamenyekanye, ni uko aya mashusho ari tumwe mu duce twa filimi y’uruhererekane yiswe ‘Inkuru’ iri gukinwa n’uyu muhanzi.

Agace ka mbere k’iyi filimi, kari no kuri YouTube Channel y’uyu muhanzi ‘Muzungu Tonalite’, gatangira agaragara yicaye ku ibaraza ry’inzu yambaye ubusa hejuru n’ikabutura yacitse, ari guhekenya igisheke.

Uyu muhanzi, avuga ko amashusho yamugaragaje atembera mu mihanda bamwe bagakeka ko yahuye n’ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, bwari uburyo bwo kwamamaza filimi ye.

Ati ”Kugira ngo ikintu gikunde, ugomba gushaka uburyo ugomba kubanza kujagaraza abantu.”

Avuga ko icyatumye atangirira kuri filimi ikoze muri ubu buryo, ari ukugira ngo abone uko ahita yamamara muri uyu mwuga wo gukina filimi, dore ko yawinjiyemo agamije kuwushakiramo amaramuko, kuko yabonye urimo ifaranga kurusha ubuhanzi bwa muzika.

Tonalite amaze iminsi agaragara mu mashusho yatumye bamwe bakeka ko yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

One thought on “Ukuri ku mashusho y’umuhanzi Nyarwanda yatumye hari abamukekaho uburwayi bwo mu mutwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × one =