Umunyabigwi nimero ya mbere muri ruhago y’u Rwanda atanze igisubizo kinejeje ku bamubona nk’uwayitereranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Rutahizamu w’ibihe byose mu ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru, Jimmy Gatete; yagarutse mu Rwanda, arema agatima abamubona nk’umuntu watereranye ruhago nyarwanda, avuga ko yiteguye gutanga iboshoboka byose igihe cyose yakwiyambazwa.

Jimmy Gatete yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024.

Izindi Nkuru

Jimmy Gatete utarakunze kugaragara nyuma y’uko ahagaritse gukina kinyamwuga ruhago, waherukaga mu Rwanda umwaka ushize, akigera ku Kibuga cy’Indege, yakiriwe n’Itangazamakuru ryari ryabucyereye, na we ntiyaritenguka, agirana na ryo ikiganiro.

Abajijwe impamvu atakunze kugaragara mu bikorwa byo guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda nk’umwe mu barifitemo amateka aremereye, Jimmy Gatete yavuze ko “ntarirarenga.”

Mu magambo macye, uyu rutahizamu w’ibihe byose, yagize ati “Byose birashoboka, simbona igisubizo nyacyo naguha gifatika, ariko ntarirarenga. Njya mbitekerezaho, igishoboka cyose nagikora.”

Jimmy Gatete avuga ko igihe cyose inzego z’umupira w’amaguru ziramutse zimwegereye zikamusaba kuziba hafi, yiteguye kuba yatanga umusanzu we kugira ngo ruhago nyarwanda igire urundi rwego igeraho.

Igipe y’Igihugu Amavubi, iheruka kwitabira Igikombe cya Afurika cya 2004 ari na yo nshuro yonyine yakandagiyemo, yabifashijwemo cyane n’uyu rutahizamu Jimmy Gatete nyuma y’ibitego yatsinze Ghana na Uganda.

Jimmy Gatete aje mu Rwanda mu bikorwa byo gutaha igikorwa remezo cy’umushoramari uzwi nka Coach Gael wujuje ahantu hazajya hakira imikino n’imyidagaduro mu Mujyi wa Kigali hazwi nka ‘Kigali Universe’.

Yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru baje kumwakira ari benshi

RADIOTV10

Comments 1

  1. Masengesho David

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru