Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Rubavu: Insoresore ziyise izina rikanganye ziravugwa ahandi nyuma yo guhashywa aho zari zarazengereje

radiotv10by radiotv10
26/08/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko insoresore ziyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ zari zarazengereje abatuye mu mujyi wa Gisenyi no mu nkengero zawo, ubu zageze no muri aka gace batuyemo, na bo zikaba zibageze habi.

Iri itsinda ryiyise ‘Abuzukuru ba Shitani’ ryari ryarazengereje abaturage bo mu duce tw’Umurenge wa Rubavu nk’Utugari twa Byahi na Rukoko n’ahandi mu nkengero z’umujyi wa Gisenyi, ziza guhagurukirwa na Polisi.

Gusa nyuma y’ibikorwa bitandukanye byo kurwanya izi nsoresore, ubu hari abatuye mu Murenge wa Cyanzarwe bavuga ko zageze muri uyu Murenge w’icyaro.

Abarimo nababashije gucika urugomo rw’izi nsoresore, bavuga ko zibategera mu ishyamba rinini riri mu kagari ka Busigari, aho ziba zitwaje intwaro gakondo.

Muhoza ati “Barantangiriye maze barambaza ngo wikoreye iki? mbabwira ko ari epinard [imboga] maze barambwira ngo nture hasi nuko ntura hasi ndiruka kuko bari bafite inkoni n’imipanga.”

Uwitwa Uwamahoro avuga ko na we yacitse izi nsoresore ubwo zategaga undi muturage zikamutera ibyuma, ati “byari nka saa moya [z’ijoro] ngeze muri Kenya [ukimara gusohoka muri iryo shyamba] numva induru baravuga ngo Sembeba bamaze kumutera ibyuma.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko nubwo bamwe batabivuga ngo izi nsoresore hari n’abagore n’abakobwa zambura ndetse ngo zikanabafata ku ngufu.

Antone Sezikeye ati “Iki kibazo kibangamiye benshi yaba abagore yaba abakobwa bose ni kimwe.”

Jean d’Amour na we ati “None se iyo bamufashe bakamwambura utwo afite twose barangiza bakamufata no ku ngufu ntabwo aba ahohotewe? Batuzanira umutekano kuri iri shyamba natwe tukajya tuhanyura twisanzuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Evariste Nzabahimana avuga ko iki kibazo kizwi kandi ko cyafatiwe ingamba zo kugishakira umuti ku bufatanyije n’abashinzwe umutekano

Ati “Hari abantu nka bangahe bamaze kuhamburirwa, ariko nta muntu turamenya w’umudamu cyangwa umukobwa wahafatiwe ku ngufu, gusa twakoranye n’inzego z’umutekano tukivugutira umuti.”

Uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe akomeza avuga ko abakomerekerejwe mu bikorwa by’izi nsoresore, bose bivuje kandi bameze neza.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − six =

Previous Post

Abari inyuma y’ubwiza bwa Kigali bwahogoje benshi bahishuye ikibatera gukorana umutima uhagaze

Next Post

FARDC iravugwaho kurenga ku byemerejwe mu nama ya Congo n’u Rwanda

Related Posts

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

IZIHERUKA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda
MU RWANDA

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Hatanzwe umucyo ku cyari kigamijwe haba inama yahuje Perezida Kagame na Tshisekedi i Doha

Eng.-Minister Nduhungirehe reminds the European Parliament it has no jurisdiction over Rwanda

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

FARDC iravugwaho kurenga ku byemerejwe mu nama ya Congo n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.