- Abayinywa bo bayifata nk’amanu bahawe n’Imana, umwe ati “ni Mutzig yacu.”
Mu Kagari Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, haravugwa inzoga idasanzwe bise Mudu (mood) ikomeje gutuma bamwe bakora amahano kuko uwayinyoye agira imyitwarire idasanzwe, bamwe badatinya kuvuga ko itaba itandukanye n’iy’itungo ry’ingurube.
Aba baturage bo mu Mudugudu wa wa Bisizi muri aka Kagari ka Rukoko, babwiye RADIOTV10 ko uwanyoye iyi nzoga ikamuganza, baba batakimufata nk’umuntu.
Umwe ati “Uyinywa ntaho aba atandukaniye n’ingurube, ni ukuza ari guhinda mu baturage, uko ingurube ihora isakuza mu kiraro na we ni gutyo. Mudu ntabwo ari inzoga y’abantu.”
Uyu muturage ukomeza avuga impamvu iyi nzoga bayise ‘Mood’, ati “Ni uko ibashyira muri mudu nawe urabyumva bagahita batumuka bakigira muri mudu zabo.”
Aba baturage bavuga ko abanywa iyi nzoga bo bavuga ko ntawayibakuraho ndetse bagiye bazita amazina yo kuzirata ibigwi, ku buryo iyo bumvise hari uyivuga nabi baba babiri.
Undi muturage ati “Hari bamwe bazita ngo ni ya gahunda, abandi ngo ni LPG, abandi ngo ni vitensi. Barabinywa bakarara mu muhanda, abandi bakambara ubusa abandi bakirukanka. Hari n’uherutse kurarana n’umukwe we.”
Bamwe mu banywa iyi nzoga, bo bavuga ko ntako isa kuko bayibonye nk’inzoga y’ab’amikoro macye kuko idahenda, kandi ngo ibyo bayivugaho byose atari byo.
Umwe ati “Ntabwo umuntu asusuruka ngo asinde, kuko anywana ubwenge ni nk’uko umuntu anywa ibinyobwa byose. Uburyohe bwako twumva ari nka Mitsingi, uko munywa Mitsingi na yo ni ko iba imeze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu, Harerimana Emmanuel Blaise yemeye ko ikibazo cy’iyi nzoga itemewe kizwi.
Ati “Twatangiye kugikoraho, twaganirije abo bireba bose. Ntabwo yemewe ni nkuko turwanya n’ibindi byose bitemewe, iyo tubibonye turabyangiza hashingiwe ku mabwiriza abigenga.”
Iyi nzoga yahawe izina rya ‘mood’ ikorwa mu bisigazwa by’ibyatunganyijwe n’uruganda rutunganya ibinyobwa rwa Bralirwa bisanzwe bigaburirwa amatungo.
RADIOTV10