Ibiteye amatsiko ku mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi yamaze kuba ikirangirire

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Izina ni Bobi yavutse muri Gicurasi 1992, ubu ifite imyaka 30 n’amezi arengaho, ikaba ari imbwa yamaze kwandikwa mu gitabo cy’uduhigo ko ari yo mbwa ikuze kurusha izindi ku Isi mu ziriho ndetse n’izindi zose zabayeho mu mateka y’Isi.

Byari biherutse kuvugwa ko imbwa ikuze kurusha izindi ku Isi ari iyo muri Ohio muri Leta Zunze Ubumwe za America, ifite imyaka 23 ariko ubu byaje kumenyekana ko iyi ikibyiruka ugereranyije na Bobi yo muri Portugal.

Izindi Nkuru

Tariki 01 z’uku kwezi kwa Gashyantare, byatangajwe ko iyi mbwa yitwa Bobi itunzwe n’umuryango utuye muri Costa mu gace k’igiturage kari hafi ya Leira muri Portugal, ari iyo ikuze kurusha izindi zose ku Isi.

Kuri iyi tariki ya 01 Gashyantare 2023, Bobi yari yujuje imyaka 30 n’iminsi 266 mu gihe bizwi ko imbwa imara imyaka iri hagati ya 12 na 14, none Bobi imaze kuyikuba kabiri.

Iyi mbwa ikuze kurusha izindi mu ziriho ku Isi, ni na yo yageze muri iyi myaka mu mbwa soze zabayeho mu mateka y’Isi, bikaba byanatumye ihita yandikwa mu duhigo twa Guinness World Records ihita ikura ku gahigo kari gafitwe n’iyitwa Bluey yo muri Australia yapfuye ifite imyaka 29 n’amezi 5 aho yavutse mu 1910 ikaza gupfa mu 1939.

Itariki y’amavuko ya Bobi yemejwe n’umuganga w’amatungo wo muri Portugal ndetse biza no kwemezwa n’ihuriro ry’abaveterineri muri Portugal.

https://twitter.com/GWR/status/1621162524996472834?ref_src=twsrc%5Etfw%7Ctwcamp%5Etweetembed%7Ctwterm%5E1621162524996472834%7Ctwgr%5E9a791ad881c841598c1c5cada4ece2f15aa01218%7Ctwcon%5Es1_&ref_url=https%3A%2F%2Fwww.20minutes.fr%2Finsolite%2F4021930-20230203-age-plus-30-ans-bobi-plus-vieux-chien-monde

Bobi iratangaje!!

Bobi yavutse tariki 11 Gicurasi 1992, yavukanye n’izindi mbwa eshatu, ariko nyirazo kuko atashakaga kuzitunga yaje kuzitanga zikiri ibibwana.

Uwatoje Bobi witwa Leonel Costa yavuze ko iyi mbwa yaje no kwibagirana ndetse n’aho yavukiye batakurikiranye amakuru yayo.

Uyu watoje Bobi yavuze ko iyi mbwa yakunze gushimisha abo mu muryango wayitunze, ikaba isanzwe ikunda gutembera mu mashyamba ndetse no mu mirima ihinzemo ibihingwa bitohagiye.

Ati “Kuramba kwayo kwatewe no kuba ikunda amahoro no gutuza ndetse no gukunda gutembera mu bice birimo ibiti, kure y’imijyi.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru