Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Ntibumva impamvu badahembwa nyamara amashuri bubatse ubu ari kwigirwamo
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, baravuga ko bamaze igihe bishyuza amafaranga bakoreye, bakaba batumva ukuntu batishyurwa kandi akazi bakoraga barakarangije ndetse n’ibikorwa bubatse ubu bikaba bikoreshwa.

Aba baturage bakoze imirimo mu kubaka ibyumba by’amashuri, ibikoni ndetse n’ubwihero hariya muri uriya Murenge wa Cyanzarwe.

Uwakoze ibikorwa byo kubaka ibikoni, avuga ko yakoze iriya mirimo mu kwezi kwa Gatanu, agatangira kwishyuza mu kwa Cyenda ariko “kugeza n’iyi saha ntibaratwishyura.”

Akomeza avuga ko iyo bagiye kwishyuza “baraduteragirana, bakatwohereza hirya no hino, twagera kuri DAF (umukozi ushinzwe imari) tukamubwira ngo n’abana bacu bari kubirukana, akatubwira ngo n’ibibazo byacu ntabwo ashyishingiye.”

Undi muturage avuga ko ubu imiryango yabo ibayeho nabi mu gihe amafaranga bakoreye yagombye kuba ari kubaramira.

Ati “Abana bacu Babura ibyo kurya natwe tukabura n’isabune yo gukaraba kandi twarakoze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko bwahaye Umurenge amafaranga yo kwishyura abaturage ariko ko butazi impamvu bitakozwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Uwimana Vedaste avuga ko hari abaturage batarahembwa ari ko byatewe no ku rutonde rw’abantu bahembeshaga, hariho aba baringa basabaga kwishyurwa kandi batarakoze.

Avuga ko habanje gukorwa igenzura bagasanga hari imikono y’abantu 108 bishyuzaga amafaranga agera muri miliyoni 1,7 Frw.

Ati “Twatanze amatangazo hazaba abantu 69 muri bo 29 bonyine ni bo twasanze imikono yabo ari mizima, abo muri iki cyumweru tuzaba twabishyuye. Ni cyo cyatumye abantu batinda guhembwa kubera ko twakekaga ko hashobora kuba harimo abakozi ba baringa.”

Danton GASIGWA
Radio&TV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 3 =

Previous Post

I Kampala bakangaranyijwe n’ibisasu bibiri byaturikiye ahantu habiri harimo hafi y’Inteko

Next Post

Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

Huye: Barindwi barimo umugore w’imyaka 50 bafatanywe Litiro 940 z’inzoga ya Muriture

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.