Monday, September 9, 2024

Rubavu: Ubuyobozi n’abaturage baranyuranya imvugo ku isoko riremera aho babona hadakwiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu, bahangayikishijwe n’isoko ry’amatungo magufi riremera ku muhanda munini Kigali-Rubavu imbere y’ingo zabo kuko rishobora guteza impanuka, mu gihe ubuyobozi bwo buhakana ko ayo matungo magufi acururizwa muri uwo Murenge kuko ngo batayagira.

Ni isoko rikunze kugurishirizwamo amatungo magufi nk’ihene n’intama, riremera ku muhanda munini wa Kigali- Rubavu, gusa bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mareru mu Kagari ka Nyamirango mu Murenge wa Kanzenze bavuga ko bahangayitse.

Umwe mu baturage yagize ati “Nk’umwana ushobora kumutuma cyangwa agiye no ku ishuri, urareba hano uko baba bahahagaze, ari itungo na ryo barigonga ari umwana na we bamugonga.”

Hari bamwe mu baturage bo bavuga ko aya matungo batayagurishiriza muri iri soko, ahubwo ko bayahanyuza ngo bayakuzanyirize hamwe bagiye kuyagurishiriza mu isoko rya Mahoko riri mu Murenge wa Nyakiriba, gusa na bo bakavuga ko na byo bidakwiye.

Undi muturage ati “Byateza ikibazo bitewe n’uko aba ari mu muhanda, ariko ni ukuhanyura gusa turi kuharuhukira turi kugenda ntabwo ari isoko.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze, Uwizeyimana Josiane ahakana iby’iri soko, ndetse akavuga ko n’aya matungo magufi bivugwa ko aricururizwamo, atarangwa muri uyu Murenge.

Yagize ati “Nta soko ry’amatungo magufi tugira hano, usibye iry’inka ahubwo mbwira uti ‘ni inka zica ku muhanda zijya mu isoko ry’inka’ ariko iwacu nta soko ry’amatungo magufi tugira. Nta n’umuturage wigeze avuga ko abangamiwe, nta n’ihene dufite mu Murenge wacu, byibura iyo uvuga n’intama.”

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts