Imodoka yari itwaye ibinyobwa bisembuye by’Uruganda rwa Bralirwa, yakoreye impanuka hafi y’ivuriro mu Murenge Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, amakaziye n’amacupa byibaranga mu muhanda, abari hafi bashaka kuziraramo ngo bazinywe, ariko Polisi irabakomakoma.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024 ahagana saa mbiri (08:00’).
Iyi mpanuka yabereye mu rugabano rw’Umudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe ndetse n’Umudugudu wa Bweza mu Kagari ka Bisizi muri uyu Murenge wa Nyakiriba.
Uwari ahabereye iyi mpanuka ubwo yabaga mu gitondo, yabwiye RADIOTV10 ko umuryango w’inyuma w’iyi modoka itwara ibinyobwa bya Bralirwa, wafungutse, ubundi amakaziye n’amacupa bigahita byibarangura mu muhanda.
Uyu muturage, yavuze ko iyi modoka yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho yari ipakiye inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa Mutzig, ikaza gukora impanuka igeze munsi y’Ivuriro rya Nyakiriba.
Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yihutiye kugera aha habereye iyi mpanuka, ikabuza abaturage kwirara muri izi nzoga, bashaka kuzijyamo bakazinywa.
Ni akazi Polisi yafashijwemo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bwabujije abaturage bashaka kujya muri aya makaziye ngo banywe inzoga zarimo.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10