Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye

radiotv10by radiotv10
23/09/2024
in MU RWANDA
0
Rubavu: Uko imodoka yari yuzuye inzoga yakoze impanuka n’ibyakurikiye
Share on FacebookShare on Twitter

Imodoka yari itwaye ibinyobwa bisembuye by’Uruganda rwa Bralirwa, yakoreye impanuka hafi y’ivuriro mu Murenge Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, amakaziye n’amacupa byibaranga mu muhanda, abari hafi bashaka kuziraramo ngo bazinywe, ariko Polisi irabakomakoma.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024 ahagana saa mbiri (08:00’).

Iyi mpanuka yabereye mu rugabano rw’Umudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe ndetse n’Umudugudu wa Bweza mu Kagari ka Bisizi muri uyu Murenge wa Nyakiriba.

Uwari ahabereye iyi mpanuka ubwo yabaga mu gitondo, yabwiye RADIOTV10 ko umuryango w’inyuma w’iyi modoka itwara ibinyobwa bya Bralirwa, wafungutse, ubundi amakaziye n’amacupa bigahita byibarangura mu muhanda.

Uyu muturage, yavuze ko iyi modoka yerecyeza mu Mujyi wa Kigali, aho yari ipakiye inzoga ziganjemo izo mu bwoko bwa Mutzig, ikaza gukora impanuka igeze munsi y’Ivuriro rya Nyakiriba.

Yavuze kandi ko Polisi y’u Rwanda yihutiye kugera aha habereye iyi mpanuka, ikabuza abaturage kwirara muri izi nzoga, bashaka kuzijyamo bakazinywa.

Ni akazi Polisi yafashijwemo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bwabujije abaturage bashaka kujya muri aya makaziye ngo banywe inzoga zarimo.

Imodoka yakoze impanuka inzoga zibaranga mu muhanda
Inzoga nyinshi zangiritse

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine + seven =

Previous Post

Iby’intambara ya Israel na Hezbollah byafashe indi ntera

Next Post

Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Eng.-Rwanda and Russia review growing Bilateral Cooperation, discuss Eastern DRC peace efforts

by radiotv10
20/12/2025
0

Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, held talks with his Russian counterpart, Sergey Lavrov, focusing...

IZIHERUKA

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse
MU RWANDA

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

AFC/M23 yavuze ikiyiteye impungenge gifitanye isano n’icyemezo cy’u Burundi

20/12/2025
Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

20/12/2025
Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

20/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze

Impumeko APR igarukanye i Kigali nyuma yuko byongeye kwanga hanze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.