Tuesday, September 16, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri

radiotv10by radiotv10
13/07/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
1
Rubavu: Umukozi wirukaniwe guhagararirwa n’umukwikwi mu Kwibuka yashyize hanze ukundi kuri
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero wirukanywe nyuma yuko yohereje umukozi utekera abanyeshuri kumuhagararira mu muhango wo kwibuka, yavuze ko iriya gahunda yayitegujwe bitunguranye na we akohereza uriya ariko ko atari asanzwe azi ko afite imiziro cyangwa ari umutetsi.

Uyu mukozi witwa Nyiraneza Esperance avuga ko iyi gahunda yo guhagarira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge mu muhango wo Kwibuka wabereye ku Rwunge rw’Amashuri Nkama, yayimenyeshejwe mu gitondo cy’umunsi yagombaga kuberaho.

Avuga ko kuri uwo munsi tariki 03 Kamena 2022, yari afite gahunda eshatu zirimo iyo gusoza Itorero ndetse n’undi muhango wo Kwibuka wagombaga kubera ku rindi shuri.

Ati “Gahunda yo kwibuka aho ku Nkama, Gitifu yayimbwiye mu gitondo kandi izo gahunda nari nzisanganywe. Bwaracyeye njya ku Murenge gusoza itorero, bigeze saa yine, Gitifu aravuga ati ‘urajya kwibuka ku Nkama’ ndamubwira nti ‘mfite gahunda nyinshi ntabwo bishoboka.”

Nyiraneza avuga ko icyo gihe yabwiye Umunyamabanga Nshingwabikorwa ko yashaka undi mukozi ujya guhagararira Umurenge, ati “Ni ikigo kiri ku musozi pe, ndamubwira nti ‘bibaye byiza wakoherezayo Veterineri ufite na moto akihuta’.”

Avuga ko Gitifu we gahunda yari afite yo gusezeranya abashyingiranywe, yarangiye nka saa tanu mu gihe we yari afite izindi gahunda.

Nyiraneza akomeza avuga ko yabuze uko abigenza akareba umutoza wo ku rwego rw’Umurenge akaba n’Umuyobozi w’Umudgudu [ari we mukozi utekera abanyeshuri], akamwoherezayo.

Uyu mukozi utekera abanyeshuri biga kuri College Inyeramihigo, yageze muri uyu muhango wo Kwibuka, agashyira indabo ku rwibutso ariko bakaza guhita bamuhagarika kuko umwe mu bo mu muryango we yagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri aka gace.

Nyiraneza avuga ko uwo munsi Perezida wa Ibuka mu Murenge yahise abasanga aho bari mu nama ku Murenge, akaza amwuka inabi ababwira ko umuntu bohereje muri uyu muhango afite imiziro.

Avuga ko we atari azi ko uyu mugabo yohereje afite ayo mateka, ati “Kuko asanzwe ari Umutoza w’Intore yanatoje ba Gitifu b’Utugari yanabaye n’umuyobozi njye navuye mu Murenge wa Nyakiriba nkamusanga muri Rugerero ari umutoza w’Intore usanzwe, ntakindi kintu kibi nari nsanzwe muzi.”

Avuga kandi ko atari azi ko ari umukozi utekera abanyeshuri, ati “Nubwo bari kuvuga ngo ni umukwikwi murebye kuri iyo foto ni umutoza w’Intore, n’uwo mupira arawambaye. Kuba ari umukwikwi ntabwo nari mbizi. None se yari kuba ari umukwikwi akaba yari aho? Iyaba ari umukwikwi yari kuba ari ku kigo cy’ishuri nyine ari guteka.”

Uyu mukozi avuga ko atumva ukuntu ibintu byabaye mu kwezi gushize, byagarutse nyuma y’ukwezi bibaye, akavuga ko hari ubiri inyuma washatse kumwubikira imbehe.

Akomeza avuga ko n’akanama gashinzwe imyitwarire mu Karere kanakurikiranye iki kibazo kikimara kuba ndetse na we akakitaba akagasobanurira ariko ko nyuma yuko bisakaye mu binyamakuru, ari bwo ubuyobozi bw’Akarere bwafashe icyemezo cyo kumwirukana.

Ati “Akarere kahise kanyoherereza ibaruwa kuri WhatsApp kampagarika ku kazi kuko byari bishyushye.”

Nyiraneza avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wari wamwohereje ari we uri mu makosa kuko na gahunda yari yakoze, yarangiye kare ku buryo yashoboraga kwitabira uriya muhango wo Kwibuka ariko ntageyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Augutsin Murenzi avuga ko ataramenya niba uyu mukozi ushinzwe Uburezi yirukanywe kuko atarabona ibaruwa yemewe n’amategeko imuhagarika.

Uyu muyobozi uvuga ko hari raporo yakoze y’amakosa yakozwe n’uyu mukozi akayishyikiriza Ubuyobozi bw’Akarere, yavuze ko yohereje umuntu utazwi n’Umurenge kumuhagararira mu gikorwa cyo Kwibuka.

Avuga ko kuba uriya yohereje asanzwe ari Umutozi w’Intore ariko “ni umuturage usanzwe ntaho ahuriye n’ubuyobozi, uriya mupira awambaye nkuko abandi bose bawambura ariko ntaho ahuriye n’ubuyobozi bwite bw’Umurenge.”

Uyu muyobozi avuga ko ku giti cye atazi uriya muturage woherejwe muri uriya muhango, ati “Ntaho muzi njyewe, nta bunyangamugayo bwe nzi.”

Murenzi Augustin avuga ko ibitangazwa n’uyu mukozi ko yatungujwe iriya gahunda, ari amarakirangohi.

Ati “Gahunda yari ihari yari asanzwe ayizi, ntacyari gusimbura kujya kwibuka, kandi yahawe delegation n’umuyobozi umukuriye kubera izindi nshingano ndimo.”

Nyuma yuko Ubuyobozi bw’Akarere buhagaritse uyu mukozi, Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga, yavuze ko Umuyobozi w’Akarere na we yagize uburangare kuko yatinze gufatira icyemezo uyu mukozi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. I says:
    3 years ago

    Ubuse mushimishijwe nuko uwo muntu yirukanywe?
    Icyakora iyaba umutima President wacu agira nabandi banyarwanda bawugira twagira amahoro.
    Sinzi nimba nawe iki cyemezo yagifata cg wenda ahari agaca urwa kibera.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − 3 =

Previous Post

DRC: Fayulu yakamejeje ngo Tshisekedi niyongera kumwiba mu matora bazabyenga iminyagara

Next Post

DRC: Umutwe w’inyeshyamba wiyemereye ku mugaragaro ko uri gufasha FARDC

Related Posts

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Mu Nteko y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Uburengenazira bwa Muntu; yateranye mu buryo bw’igitaraganya, uhagarariye u Rwanda yavuze ko iki Gihugu...

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

by radiotv10
16/09/2025
0

Amashuri yose yo mu Mujyi wa Kigali; guhera ku y’incuke kugeza ku makuru na za kaminuza, yibukijwe ko mu cyumweru...

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

by radiotv10
16/09/2025
0

Umurambo w’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 35, wasanzwe muri ruhurura iri mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarungege mu...

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

Abaturiye ikiraro giteye impungenge bagaragaje icyo basaba

by radiotv10
16/09/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabaya mu Karere ka Ngororero barasaba gusanirwa ikiraro cyangiritse ku muhamda werecyeza ku ruganda...

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

Eng.-New electricity tariffs in Rwanda may be announced soon

by radiotv10
16/09/2025
0

The Government of Rwanda has announced that by 2025, households with access to electricity have reached 85%, up from less...

IZIHERUKA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar
MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

by radiotv10
16/09/2025
0

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

16/09/2025
Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

16/09/2025
Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

Umunyamakuru uzwi mu myidagaduro mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga ahita abona umusimbura

16/09/2025
Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

Ibyamenyekanye ku cyatumye ikibuga cy’Indege cy’i Burundi kimara ijoro ryose kidakora

16/09/2025
Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

Igikekwa nyuma yuko habonetse umurambo w’umuntu mu Mujyi wa Kigali

16/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
DRC: Umutwe w’inyeshyamba wiyemereye ku mugaragaro ko uri gufasha FARDC

DRC: Umutwe w’inyeshyamba wiyemereye ku mugaragaro ko uri gufasha FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

U Rwanda rwongeye kubwira Isi uko rwafashe igitero Israel yagabye kuri Qatar

Impamvu ubutegetsi bwa Trump bwategetse ko ifoto igaragaza amateka y’ubucakara ivanwa aho yari iri

Amakuru mashya: Icyo amashuri yose yo muri Kigali asabwa mu cyumweru cy’irushanwa ry’Isi ry’amagare

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.