Monday, September 9, 2024

DRC: Umutwe w’inyeshyamba wiyemereye ku mugaragaro ko uri gufasha FARDC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwe mu mitwe yitwaje intwaro irwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, weruye ko uri gufasha igisirikare cy’Igihugu mu ntambara kiri kurwanamo na M23.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS utangaza ko intego yawo ari ukurinda Igihugu cyabo bityo ko utarebera mu gihe cyaba cyugarijwe.

Héritier Ndang Ndang usanzwe ari Umuvugizi w’uyu mutwe, yagize ati “Intego yacyo kuva cyera ni iyo gukumira umwanzi wese waturuka hanze aje guhungabanya Igihugu cyacu, kandi turabona hari abanzi ndetse n’ababatera ingabo mu bitugu bo mu Biyaga Bigari bashaka kwambukiranya imipaka ya DRC.”

Yavuze ko biteguye guhangana n’umwanzi wese waza mu Gihugu aje gusahura umutungo w’iki Gihugu ahoy aba aturutse hose.

Uyu mutwe wa Maï-Maï APCLS ni umwe mu mitwe yiyambajwe na FARDC mu rugamba imazemo iminsi rwo guhangana n’umutwe wa M23 ukomeje kotsa igitutu ingabo z’Igihugu.

Maï-Maï APCLS isanzwe ifite ibirindiro muri Teritwari ya Rutshuru, ivuga ko yiteguye guhashya uyu mutwe wa M23 muri Rutshuru ndetse n’undi mwanzi wese waturuka hanze.

Umutwe wa M23 wakunze kugenera ubutumwa FARDC ndetse n’indi mitwe yiyambaje ko badafite ubushobozi bwo kuwuhagarara imbere kuko ntaho bahuriye mu mirwanire.

M23 iherutse kugaragaza ibice bigera muri 15 iri kugenzura, ikomeje kugarukwaho na bamwe bemeza ko ifite imbaraga n’ibikoresho bihambaye.

Uyu mutwe wakunze gutuma u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birebana ay’ingwe, ukomeje gusaba ubutegetsi bwa DRC kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’imishyirano bagiranye.

DRC ishinja u Rwanda gufasha uyu mutwe wa M23 mu gihe na rwo rubitera utwatsi rukavuga ko ikibazo cy’uyu mutwe kireba Congo ubwayo nubwo yakomeje kwirengagiza icyo urwanira.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu kiganiro aherutse kugirana na RBA, yavuze ko u Rwanda rwakunze kugira inama Congo ko gukemura iki kibazo bidasaba imbaraga za gisirikare ahubwo hakenewe iza politiki ariko ko ubutegetsi bw’iki Gihugu bwakomeje kubyima amatwi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts