Sunday, May 11, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umusore waciye igikuba kuri Twitter ko aho atuye hari umutekano mucye yafunzwe

radiotv10by radiotv10
16/11/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umusore waciye igikuba kuri Twitter ko aho atuye hari umutekano mucye yafunzwe
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yataye muri yombi Manishimwe Elode w’imyaka 20 watabaje Polisi y’u Rwanda yandika ubutumwa akuri Twitter ko mu gace atuyemo hari ikibazo cy’umutekano mucye, yatawe muri yombi akekwaho gukwirakwiza ibihuha.

Uyu musore usanzwe atuye mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki 15 Ugushyingo 2021.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yavuze ko tariki ya 14 Ugushyingo Manishimwe amaze gutangaza icyo gihuha yabimenyesheje  Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu,  Polisi yatangiye gukurikirana icyo kibazo cy’umutekano mucye kivugwa mu Kagari ka Byahi.

Muri iryo perereza byaje kugaragara ko Manishimwe yabeshyaga ndetse n’ifoto yakoresheje ni iy’umuntu hashize iminsi akomerekeye mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.

CIP Karekezi yagize ati “Akimara kumenyesha Polisi akoresheje twitter ko mu Kagari ka Byahi hari ibibazo by’umutekano mucye ndetse agashyiraho ifoto twatangiye kubikurikirana. Twagiye muri ako Kagari dusanga nta kibazo kidasanzwe gihari ndetse n’abaturage batubwira ko batekanye bakora imirimo yabo amanywa n’ijoro, twatangiye gushaka Manishimwe turamufata atwemerera ko ariwe wabikoze akoresheje ifoto ayikuye muri telefoni ya mukuru we. Twakomeje gukurikirana iyo foto dusanga ni umuntu uherutse gukomerekera mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Cyuve.”

Manishimwe ubundi akomoka mu Karere ka Musanze, atuye mu Karere ka Rubavu mu buryo bwo gucumbika kuko yiteguraga kujya kwiga muri imwe muri Kaminuza ziri muri aka Karere. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gukangurira abaturarwanda by’umwihariko urubyiruko gukoresha neza ikoranabuhanga, abibutsa ko kurikoresha nabi bishobora kubagusha mu byaha bakaba bakurikiranwa mu mategeko.

Ati “Duhora dukangurira abantu ko mbere yo gukwirakwiza ibintu ku mbuga nkoranyambaga  bagomba kubanza bakamenya ukuri kwabyo. Imbuga nkoranyambaga iyo zikoreshejwe nabi nka kuriya Manishimwe yakwirakwije ibihuha ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda iyo bimuhamye.”

Yakomeje yibutsa abantu ko imbuga nkoranyambaga ari bumwe mu buryo bwo gutanga amakuru ariko y’ukuri, yakanguriye abantu kujya batanga amakuru ariko bizeye neza ko ayo makuru ari ukuri.

Manishimwe yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga ingingo ya 39 ivuga ko  Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − 4 =

Previous Post

Seif watsindiye Amavubi igitego muri Kenya yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu

Next Post

Abisobanuye ko bishe umuntu birwanaho bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
10/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abisobanuye ko bishe umuntu birwanaho bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Abisobanuye ko bishe umuntu birwanaho bafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.