Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Umwarimu yafatanywe ikarita mpimbano igaragaza ko yikingije…Ngo uwayimukoreye yamwishyuye 1.000Frw

radiotv10by radiotv10
27/12/2021
in MU RWANDA
0
Rubavu: Umwarimu yafatanywe ikarita mpimbano igaragaza ko yikingije…Ngo uwayimukoreye yamwishyuye 1.000Frw
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe umugabo w’imyaka 30 y’amavuko usanzwe ari umwarimu ukurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano nyuma y’uko afatanywe ikarita igaragaza ko yakingiwe inkingo zombi za Phizer, akavuga ko uwamuhaye icyo cyangombwa yamwishyuye 1 000 Frw.

Iki cyangombwa kigaragaza ko yakingiwe muri Nzeri 2021, akingirirwa mu kigo nderabuzima cya Bugeshi ajya no mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima kwibaruza mu bantu bakingiwe.

Havugimana yafashwe kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari agiye kwa muganga kwivuza ku kigo nderabuzima cya Bugeshi.

Ubwo yerekwaga itangazamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ukuboza ku cyicaro cya sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi,  Havugimana yemeye icyaha yakoze avuga ko kiriya cyangombwa yagihawe n’umuntu atashatse kuvuga amazina ye.

Yavuze ko uwo muntu wamuhaye iki cyangomwa yagira ngo azajye yitabira ibikorwa bitandukanye harimo ubukwe bw’umuvandimwe we buheruka kubera mu Karere ka Musanze.

Uwakimukoreye ngo ni umuturage wo mu Karere ka Musanze, yamwishyuye amafaranga y’u Rwanda igihumbi kugira ngo akimukorere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Banaventure Twizere Karekezi yavuze ko Havugimana yafatiwe ku kigo nderabuzima cya Bugeshi yaje kwivuza.

Yagize ati “Havugimana ntabwo yigize yikingiza ahubwo yahisemo gukora icyaha cyo guhimba icyangombwa kigaragaza ko yakingiwe. Yafatanwe kiriya cyangombwa aje kwivuza kwa muganga.”

CIP Karekezi yibukije abantu ko n’ubwo amabwiriza ya Leta asaba ko abantu bagomba kwerekana ko bikingije icyorezo cya COVID-19 kugira ngo bagire serivisi bahabwa bitavuze ko bagomba gukora ibyaha byo guhimba inyandiko zibyerekana.Abatarikingiza yabakanguriye kwihutira kubikora hakiri.

Yakomeje akangurira abantu kubahiriza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bakanirinda inzira zose zibaganisha ku gukora ibyaha kuko Polisi iri maso izabafata.

Havugimana yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo hatangire iperereza.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one + 15 =

Previous Post

P-Square bakoze igitaramo cyo kwiyunga baca bugufi basaba abafana imbabazi ko babatengushye

Next Post

Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye…Harakekwa amarozi

Umunyeshuri wigaga muri UR-Rukara bamusanze mu nzu yapfuye...Harakekwa amarozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.