Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rubavu: Uwibwe Inka inshuro 2 bakayisanga mu z’abasirikare bakomeye yashumbushijwe

radiotv10by radiotv10
15/02/2022
in MU RWANDA
0
Rubavu: Uwibwe Inka inshuro 2 bakayisanga mu z’abasirikare bakomeye yashumbushijwe
Share on FacebookShare on Twitter

Niyonsaba Vestine wo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, wibwe inka inshuro ebyiri zombi bakayisanga iri mu z’abasirikare bakomeye, yashumbushijwe nyuma y’uko iri tungo ryegukanywe n’undi muturage.

Hari hashize ukwezi RADIOTV10 itambukije inkuru y’uyu mubyeyi wavugaga ko ubwa mbere yibwa Inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hari muri 2017.

Icyo gihe yari yabwiye RADIOTV10 ko akimara kwibwa inka, yitabaje inzego zikamufasha gushaka bakaza kuyisanga iri kumwe n’iz’umusirikare witwa Sekanyambo wororera mu ishyamba rya Gishwati.

Yavugaga kandi ko nyuma y’amezi atanu, yongeye kwibwa inka, noneho bakaza kuyisanga mu zindi z’Umusirikare witwa Colonel Ntabana James ariko bwo biza kugorana kuyisubizwa kuko ahubwo yasabwe kuyira umuturage witwa Nkundabandi Charles ndetse bikaza gutegekwa n’urukiko.

Ubwo RADIOTV10 yatunganyaga iyi nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yari yatangaje ko ntacyo batakoze ngo bafashe uyu muturage kugira ngo asubizwe inka ye ariko ko nk’ubuyobozi budashobora kurenga ku cyemezo cy’urukiko, icyakora yizeza ko bazamushumbusha.

Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, imvugo y’uyu Muyobozi yabaye ingiro kuko bashumbushije uyu mubyeyi, bakamugabira indi Nka.

Niyonsaba Vestine yavuze ko yishimiye kuba yashumbushijwe Inka ye ku buryo ibi yakorewe abifata nk’igitangaza cyamubayeho.

Yagize ati “Ndashima Imana kuko ibiro byanjye byagenze neza, nishimiye ko Uwiteka yongeye kunshumbusha.”

Yabwiye RADIOTV10 ko yishimiye iyi nyana nziza yahawe, akaba agiye kuyitaho ku buryo mu minsi iri imbere azaba ayinywera amata.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven − three =

Previous Post

Saint Valentin yabaryoheye: Ibyamamare byateranye imitoma, Mayor yerekana ko n’Abanyapolitiki babizi

Next Post

Uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida yasanze Gitifu ku Kagari n’umuhoro ashaka kumutema

Related Posts

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Minisitiri w'Intebe, Dr Justin Nsengiyumva wakoranya Umuganda n'abaturage bo mu Karere ka Kayonza, yabibukije ko iki gikorwa ari bumwe mu...

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

by radiotv10
31/01/2026
0

Mugisha David Gakuba uba muri Leta Zunze Ubumwe za America ukurikiranyweho kwica mugenzi we amugongeye ku kabari ko mu Mujyi...

RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

by radiotv10
31/01/2026
0

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisaga, ukurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 20, yavuze...

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

by radiotv10
31/01/2026
0

Bamwe mu bakozi bo mu bigo bitandukanye byo mu Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’ikusanyamibare hakoreshejwe ikoranabuhanga, bavuze ko bungukiyemo ubumenyi...

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida yasanze Gitifu ku Kagari n’umuhoro ashaka kumutema

Uherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida yasanze Gitifu ku Kagari n’umuhoro ashaka kumutema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.