Niyonsaba Vestine wo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, wibwe inka inshuro ebyiri zombi bakayisanga iri mu z’abasirikare bakomeye, yashumbushijwe nyuma y’uko iri tungo ryegukanywe n’undi muturage.
Hari hashize ukwezi RADIOTV10 itambukije inkuru y’uyu mubyeyi wavugaga ko ubwa mbere yibwa Inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, hari muri 2017.
Icyo gihe yari yabwiye RADIOTV10 ko akimara kwibwa inka, yitabaje inzego zikamufasha gushaka bakaza kuyisanga iri kumwe n’iz’umusirikare witwa Sekanyambo wororera mu ishyamba rya Gishwati.
Yavugaga kandi ko nyuma y’amezi atanu, yongeye kwibwa inka, noneho bakaza kuyisanga mu zindi z’Umusirikare witwa Colonel Ntabana James ariko bwo biza kugorana kuyisubizwa kuko ahubwo yasabwe kuyira umuturage witwa Nkundabandi Charles ndetse bikaza gutegekwa n’urukiko.
Ubwo RADIOTV10 yatunganyaga iyi nkuru yabanje, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yari yatangaje ko ntacyo batakoze ngo bafashe uyu muturage kugira ngo asubizwe inka ye ariko ko nk’ubuyobozi budashobora kurenga ku cyemezo cy’urukiko, icyakora yizeza ko bazamushumbusha.
Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gashyantare 2022, imvugo y’uyu Muyobozi yabaye ingiro kuko bashumbushije uyu mubyeyi, bakamugabira indi Nka.
Niyonsaba Vestine yavuze ko yishimiye kuba yashumbushijwe Inka ye ku buryo ibi yakorewe abifata nk’igitangaza cyamubayeho.
Yagize ati “Ndashima Imana kuko ibiro byanjye byagenze neza, nishimiye ko Uwiteka yongeye kunshumbusha.”
Yabwiye RADIOTV10 ko yishimiye iyi nyana nziza yahawe, akaba agiye kuyitaho ku buryo mu minsi iri imbere azaba ayinywera amata.
RADIOTV10