Rubavu: Yibwe Inka inshuro ebyiri zombi ayisanga mu z’Abasirikare babiri bakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubyeyi witwa Niyonsaba Vestine wo mu Kagari ka Rugerero mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu, avuga ko Inka yari yarahawe muri Girinka Munyarwanda yayibwe inshuro ebyiri zombi akayisanga mu z’Abasirikare bakomeye barimo ufite ipeti rya Colonel.

Niyonsaba Vestine avuga ko muri 2012 yahawe Inka muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda, yaje kororoka ariko bigeze muri 2017 yibwa Inka ebyiri n’uwari umushumba we.

Izindi Nkuru

Icyo gihe yahise yitabaza inzego zimufasha kuzishakisha ariko baza kubona Inka imwe bayisanze mu Nka z’umusirikare witwa Sekanyambo uzororera mu ishyamba rya Gishwati.

Nyuma y’amezi atanu yongeye kwibwa iyi Nka ye nanone baza kuyisanga mu zindi z’umusirikare witwa Colonel Ntabana James ariko bwo ntibyoroshye kuyisubizwa kuko yitabaje inzego zitandukanye ndetse n’inteko z’abaturage bemeza ko ari iye na bwo arayisubizwa.

Gusa ngo nyuma yaje kubwirwa ko iyi nka igomba guhabwa uwitwa Nkundabandi Charles ariko ngo ntanamuzi ntazi n’impamvu agomba kuyimuha.

Avuga ko yitabaje Urwego rushinzwe gutanga ubufasha mu by’amategeko rukamuburanira ariko bikarangira atsinzwe.

Ati “Habayemo amagambo menshi bigeze nyuma baravuga ngo Inka bagiye kuyisubiza uwo mugabo witwa Charles kandi njye uwo mugabo sinanamuzi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bwakoze ibishoboka byose kugira ngo buburanire uyu muturage ariko ko ibimenyetso byerekanywe mu rukiko byagaragaje ko iriya Nka atari iy’uyu muturage.

Kambogo Ildephonse avuga ko nk’ubuyobozi bureberera umuturage kandi bukaba bwitaye ku iterambere rye, bazashumbusha uyu muturage bakamworoza indi Nka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru