Uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugerero n’umukozi utekera abanyeshuri yohereje nk’umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka, bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Uwahaye amakuru RADIOTV10, yavuze ko Esperance Nyiraneza wari umukozi ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Rugerero na Jean Claude Mbarushimana usanzwe ari umukozi utekera abanyeshuri bo mu ishuri rya College Inyemeramihigo, batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022.
Uyu muntu uzi amakuru y’itabwa muri yombi ry’aba bantu, yagize ati “Polisi yabanje kubahamagaza kugira ngo ibabaze kuri ibi bakekwaho, iza kubashyishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) nka saa kumi n’imwe z’umugoroba.”
Amakuru avuga ko Esperance Nyiraneza na Jean Claude Mbarushimana, ubu bafungiye kuri statioo ya Gisenyi.
Uyu wari umukozi ushinzwe uburezi yohereje uyu mutetsi w’abanyeshuri nk’umushyitsi mukuru uhagarariye Akarere mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, wabaye tariki 03 Kamena 2022 ku Rwunge rw’Amashuri rwa Nkama.
Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Rugerero, Abdul Karim Habiyaremye wari wanakoze raporo ubwo iki gikorwa cyabaga agaragaza ko bitari bikwiye, kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nyakanga 2022, yatangaje ko bishimiye kuba inzego zishinzwe iperereza zatangiye gukurikirana aba bantu bombi bakekwaho icyaha cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Esperance Nyiraneza yatangiye gukurikiranwa nyuma yuko yirukanywe mu kazi kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022 aho yahagaritswe nyuma yuko aya makuru asakaye mu binyamakuru.
Uyu wari ushinzwe uburezi muri Rugerero, yavuze ko na we yohereje uriya mukozi utekera abanyeshuri, atazi ko afite imiziro cyangwa ko ari umutetsi, ahubwo ko yari azi ko ari umutoza w’Intore ku rwego rw’Umurenge.
Yanavugaga ko atumva ukuntu ibintu bimaze ukwezi, bikaba byongeye kugaruka ndetse akaba yanabyirukaniwe, akavuga ko ubiri inyuma ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wari wamwohereje muri uriya muhango, ushaka kwikuraho amakosa.
Perezida wa Ibuka ku rwego rw’Igihugu, Egide Nkuranga na we yari yavuze ko bitumvikana kuba igikorwa nk’iki cyarabaye mu ntangiro z’ukwezi gushize ariko uriya mukozi akaba yarafatiwe icyemezo muri uku kwezi.
Egide Nkuranga we yavuze ko amakosa yayashyira ku Muyobozi w’Akarere kuko yatinze gufatira icyemezo uyu mukozi wakoze igikorwa cyo gupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi.
RADIOTV10