Umwe ati “wanze guheka mu mugongo ngo abazungu bataguseka”, undi ati “nta bupfura cyangwa uburokore warushije abandi”, abasubiza agira agira ati “Ariko mujye musobanuka.” Umuhanzikazi Clarisse Karasira n’abafana babaye nk’abakozanyaho mu magambo.
Umuhanzikazi Clarisse Karasira uherutse kwibaruka imfura ye, yashyize amafoto n’ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, byazamuye impaka ndende hagati ye n’abafana.
Amafoto agaragaza Clarisse Karasira ari mu mihanda yo muri Leta Zunze Ubumwe za America, afite ingobyi y’akagare batwaramo abana, yayiherekesheje ubutumwa busa n’ubukebura abandi bakobwa bishobora mu ngeso mbi.
Yateruye avuga ko yanze kwiyandarika, agatera umugongo irari ry’ibyiza byashoboraga kumwangiriza ubuzima.
Yagize ati “Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk’iki.”
Yasoje ubutumwa bwe agira ati “Bakobwa beza b’iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni.”
Nanze kwiyandarika ngo nkurikire ibishashagirana mu bukumi bwanjye, nirinda umukiro ntavunikiye kuko narotaga igihe nk'iki. Bakobwa beza b'iwacu twiyubahe, turebe kure Kandi duhange amaso ku byiza, Imana ntabwo izadukoza isoni. #MamaKwanda. pic.twitter.com/Xlk0RhppZX
— Clarisse Karasira (@clarissekarasi1) July 13, 2022
Kiiza Venant wahise atanga igitekerezo kuri aya mafoto n’ubutumwa bya Clarisse, yagize ati “None se wanze guheka umwana mu mugongo ngo abazungu bataguseka??”
Mu kumusubiza, uyu muhanzikazi, yagize ati “Ariko mujye musobanuka. Waheka umwana ugiye kujya mu modoka? Cyangwa urumva undusha kumenya uko nita kumwana nibyariye? Abantu bamwe muranshanga pe.”
Abandi batanze ibitekerezo, bahise babwira Clarisse Karasira ko icyo yarushije abandi ari amahirwe, atari ubupfura n’ubwitonzi.
Uwiyita A Night in Kigali kuri Twitter, yagize ati “Ugira ngo ni ubupfura cyangwa uburokore wabarushije? Jya ushimira Imana ariko abo bitakundiye ntabwo ari uko ari ibihomora cyangwa batutse Imana.”
Uwitwa Kokoliko na we yagize ati “Abantu bose ntibahirwa n’ibintu bimwe cyangwa kimwe rero waratomboye gusa nta nubwo Abanyarwandakazi bose bashobora kubaho nkawe. Komeza inzira watangiye.”
Clarisse Karasira wagerageje gusubiza buri wese ndetse n’abakoreshaga imvugo zisa nk’iziremereye, yagize ati “Ndabyemera buri wese afite umugisha we. Icyo navuze ni uko kwirinda ingeso mbi bifasha bifite akamaro kenshi ari yo mpamvu nabishishikarije abandi. Niba utabibona uko ntacyo bitwaye. Wikwirirwa ukurikiza inama zanjye.”
RADIOTV10
Comments 5
Ariko usibye umwiryo ubwo urwo ruhinja ushyize muri posete nuko rukunaniye cg rukuruhije mwagiye mureka kwigana njye nuwi3 mukubita umugongo akushima kd posete none gusobanuka nuko kwigana jyuheka uwo mwana sha dore ufite nibitugu binini avimviremo
Jyewe uyu mugore amaze kunkomeretsa kabiri ibi avuze yigeze kuvuga ibisa nkabyo agiye kurongorwa ndumukobwa niba yarahiriwe sukuvuga ko yitonze ku rusha abandi harabafite imyaka irenze iye kandi bacyitonze ubuse Gabi kamazi yamwigezaho iyondaya ntawuyobewe ko hari miti bakoresha bagasubirana ubusugi afite imyaka nkiyo dufite turabakobwa yabayarandagaye nuko bamwanduruye harabafite imidari yubwitonzi kandi ntibabyirata
Mbese azi ko yagezeyo yashyikiriye erega ibibintu yigeze abivuga nubundi icyonzicyo nagabanye ubwirasi harabasaziye mubukumi batigeze ibyo bishahagirana kandi nuko yabuze babimuha akantu gafite inda itereye mumutima,imisatsi,igeze mumaso, ni misatsi yuruziga nkiyabagabo ubanza afite ni mwemwe utubuno dukomeye tudqfite forme ubanza ari numusagwa butaka ,nukuntu arumuturanyi wubutaka nukuntu yirya ninkabatwakazi binyanza,nagwa kukibuye, nihonzi haba abatwakazi,bameze nkawe mbese yabonye umugabo,yunva ko ari igishongore, yewe namaso akunda ntabona neza niyo myiryo yose kuko ntibakwiranye
None ga basha koyatanz ubutumwa kugira ababishaka babwumve,gutukana nkuko bimaz iki?nimb ubutumwa yatanze butakuryohey itekanire!nanj nd’umu mama yubatse Clarisse nagiy mukurikirana kenshi !vyaramushobokey akanabigeraho nivyiza !yarik ar’encouragea abandi kugira bamwigireho!!rero atacuributerer sivyiza gutukana,umengo mumugiriy ishari🤔
Nta kibi yavuze.
Ahubwo yonkwe. kd asubireyo nta mahwa.
turagusuhuje CLARISSE kd turagukunda wakoze no kunama watanze iyaba bazikurikizaga, erega hari ubwo umuntu yiyicira amahirwe kubera kubura abajyanama beza