Rubavu: WASAC yabubakiye ibigega bategereza ko izana n’amazi none imyaka 3 irihiritse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu isantere ya Buhuru iherereye mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu, bavuga ko bategereje ko bagezwaho amazi meza none imyaka ikaba ibaye itatu ibigega bubakiwe na WASAC bimeze nk’umutako kuva byakubakwa ngo amazi yaje iminsi ibiri gusa.

Aba baturage bavuga ko imibereho yo kubaho nta mazi meza, yakomeje kubazonga ariko ko ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) cyazaga kikubaka ibigega ndetse kikazana n’amazi, bakekaga ko bagiye guhozwa amarira ariko si ko byagenze.

Izindi Nkuru

Dusabimana Vincent wacungaga ivomero rusange ryari ryubatswe icyo gihe, yagize ati “Bakimara gukora iyi miyoboro, amazi yaje iminsi ibiri gusa.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko babaye nk’abanopfeshwa amazi, bavuga ko kuba badafite mazi meza, bibagiraho ingaruka.

Umwe ati “Amazi ni ikibazo, ntushobora kubona ayo kunywa, guteka ni ay’imvura ubwo urumva iyo imvura yabuze ni ikibazo.”

Uyu muturage usanzwe afite ubucuruzi bukenera amazi mu buryo buhoraho, avuga ko kuba batayafite ari umutwaro ubaremereye.

Ati “Nkatwe dufite ibikorwa remezo nk’utubari amaresitora, kuba nta mazi, byonyine ni ikibazo.”

Umuyobozi wa WASAC mu Karere ka Rubavu, Gilbert Murindabigwi avuga ko iki kibazo giterwa no kuba bamwe mu baturage bo muri aka gace, basanzwe ari abafatabuguzi b’ikigo kigenga cya AQua Virunga bityo ko bitapfa kuborohera kuzana amazi mu gihe hari undi mushoramari utanga serivisi nk’iyabo.

Ati “Urumva AQua Virunga ifite aho igeza amazi n’aho itabasha kuyageza. Urumva rero ntiwajya guha amazi mu gice gikoramo ikigo kigenga utararangiza gukemura ibyawe.”

Avuga ko ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere hari gukorwa inyigo kugira ngo WASAC abe ari iyo iza gutanga amazi muri iki gice kugira ngo iki kibazo cyo kubura amazi kirangire burundu.

Amazi ngo yaje iminsi ibiri gusa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru