Sinakora Politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu akomeje gutemba- Vital Kamerhe

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyapolitiki Vital Kamerhe wabaye Umujyanama wa Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko azagirira uruzinduko mu Burarasirazuba bwa Congo ariko ko nta jambo rya Politiki azahavugira kubera agahinda k’Abanye-Congo bakomeje kwicirwayo.

Uyu munyapolitiki wagiriye uruzinduko mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri iki cyumweru, yagiye avuga imbwirwaruhame zisa no kurarika Abanye-Congo ko ateganya kuziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu matora ya 2023.

Izindi Nkuru

Vital Kamerhe usanzwe ari na Perezida w’Ishyaka Union pour la Nation Congolaise (UNC), ubwo yageraga i Goma muri uru ruzinduko rwe, yakiriwe bidasanzwe n’imbaga y’abaturage bamugaragarije urugwiro rwinshi.

Mu ijambo yahavugiye, yongeye gusaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano vuba na bwangu kandi nta yandi mananiza abayeho.

Yavuze ko igihe kigeze ngo uyu mutwe ugaragaze ko ugizwe n’Abanyekongo, aho yagize ati “Niba muri Abanyekongo koko, mumanike amaboko mushyire intwaro hasi ubundi iby’ibibazo byanyu bizaganirweho mu biganiro bizabaho nyuma.”

Vital Kamerhe kandi yatangaje ko ateganya kugirira uruzinduko mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahabarizwa imitwe yitwaje intwaro irimo uyu wa M23.

Yavuze ko uruzinduko rwe mu Burasirazuba bw’Igihugu atari urwa Politiki kuko yumva nta mpamvu yo gukora politiki mu gihe mu Gihugu cye harimo ibibazo uruhuri.

Yagize ati “Ntabwo ndi hano kuko naje gukora politiki kandi nta n’ijambo na rimwe nzavuga rya politiki. Sinshobora gukora politiki mu gihe amarira n’amaraso y’abavandimwe bacu, akomeje gutemba.”

Gusa abasesenguzi bavuga ko iyi mvugo y’uyu munyapolitiki ihabanye n’ibyo yavugaga kuko byose byabaga byuzuye politiki gusa, ndetse hakaba hashize ukwezi atangaje yinjiye muri politiki ku mugaragaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru