Monday, September 9, 2024

Kisangani: Basabye ko akayabo ka Miliyoni Uganda yishyuye DRC kabageraho byihuse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ishyirahamwe ry’abagizweho ingaruka n’intambara ya Kisangani, basabye Guverinoma ya DRC ko miliyoni 65 USD iherutse guhabwa n’iya Uganda nk’indishyi, zibageraho vuba na bwangu.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherutse gutangaza ko yamaze kwakira icyiciro cya mbere cy’indishyi zaciwe Uganda kubera intambara yateje i Kisangani ikamara iminsi itandatu ikangiza byinshi ikanahita ubuzima bwa bamwe.

Uganda yaciwe Miliyoni 325 USD n’Urukiko Mpuzamahanga rwa ICJ, ku ikubitiro yishyuye Miliyoni 65 USD yatanzwe tariki ya 01 z’uku kwezi kwa Nzeri nkuko byemejwe na Guverinoma ya Congo.

Nyuma y’iminsi itandatu Guverinoma ya DRC itangaje ko yakiriye igice cya mbere cy’izi ndishyi, ishyirahamwe ry’abagizweho ingaruka n’iyi ntambara ya Kisangani, basabye ko ayo mafaranga abageraho.

Perezida w’iri shyirahamwe witwa Bernard Kalombola, yavuze ko ashimira Perezida Félix Tshisekedi ku bwa dipolomasi ye yatumye Uganda itangira kwishyura iyi ndishyi.

Yaboneyeho gusaba Guverinoma ya Congo kurekura byihuse aya mafaranga agashyikirizwa Komisisiyo yihariye ishinzwe indishyi zabagizweho ingaruka nintambara kugira ngo abagizweho ingaruka niyi Kisangani babone amafaranga yabo.

Uyu muyobozi w’iri shyirahamwe, yavuze ko aya mafaranga akwiye kubageraho mbere yuko ba rusahurira mu nduru batarangira kuyanyereza

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts