Mungo Jitiada wari umutoza wanagize uruhare mu kuzamura bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri ruhago y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.
Inkuru y’itabaruka rya Mungo Jitiada wari uzwi nka Vigoureux, yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, aho bamwe mu bakinnyi yazamuye bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe.
Tuyisenge Jacques wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi yanabereye kapiteni, ni umwe mu bagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyakwingera.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tuyisenge Jacques, yagize ati “Ruhukira mu mahoro mutoza wo mu buto bwanjye.”
Ishyirahamwe ry’abakinnyi banyuze mu ikipe y’Igihugu Amavubi, FAPA (Former Amavubi Players’ Association), na ryo ryagaragaje akabaro ryatewe n’urupru rwa nyakwigendera, aho mu butumwa ryatanze, kuri uyu wa Kane, ryagize riti “Tubabajwe no kubura umubyeyi, umuvandimwe akaba na mukuru wa benshi muri twe kubera amateka duhuje n’uruhare rwe muri ruhago yacu by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abana b’Aanyarwanda.”
FAPA yakomeje igira iti “Mzee Vigoureux asize izina ritazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi twe nk’abakinanye bakanabana na we mubikorwa bye byo guteza imbere ruhago yacu, turasabwa guharanira gukomeza ibyiza adusigiye ari nako dusigasira izina rye mu ruhando rwa ruhago yacu.”
Nyakwigendera Mungo Jitiada yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye zirimo n’Umwijima Hepatite C ndetse bwari bwaratumye anagira ikibazo cya paralyze ku kaguru.
Uyu mutoza azwi cyane mu Karere ka Rubavu ahazamukiye impano zikomeye mu mupira w’amaguru, ndetse abigizemo uruhare, aho uretse Jacques Tuyisenge, yatoje, yanatoje abandi bakinnyi bakomeye barimo Niyonzima Haruna na we wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu.
Yanatoje kandi abandi bakinnyi bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nka Muhadjiri Hakizimana, na Djabil Mutarambirwa.
RADIOTV10