Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Ruhago nyarwanda yagize ibyago ibura uwayigiriye akamaro katumye haboneka abakinnyi bakomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Mungo Jitiada wari umutoza wanagize uruhare mu kuzamura bamwe mu bakinnyi bafite amazina akomeye muri ruhago y’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Inkuru y’itabaruka rya Mungo Jitiada wari uzwi nka Vigoureux, yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 12 Nzeri 2024, aho bamwe mu bakinnyi yazamuye bagaragaje akababaro batewe n’urupfu rwe.

Tuyisenge Jacques wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda n’ikipe y’Igihugu Amavubi yanabereye kapiteni, ni umwe mu bagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa nyakwingera.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Tuyisenge Jacques, yagize ati “Ruhukira mu mahoro mutoza wo mu buto bwanjye.”

Ishyirahamwe ry’abakinnyi banyuze mu ikipe y’Igihugu Amavubi, FAPA (Former Amavubi Players’ Association), na ryo ryagaragaje akabaro ryatewe n’urupru rwa nyakwigendera, aho mu butumwa ryatanze, kuri uyu wa Kane, ryagize riti “Tubabajwe no kubura umubyeyi, umuvandimwe akaba na mukuru wa benshi muri twe kubera amateka duhuje n’uruhare rwe muri ruhago yacu by’umwihariko mu guteza imbere impano z’abana b’Aanyarwanda.”

FAPA yakomeje igira iti “Mzee Vigoureux asize izina ritazibagirana mu mateka y’umupira w’amaguru mu Rwanda kandi twe nk’abakinanye bakanabana na we mubikorwa bye byo guteza imbere ruhago yacu, turasabwa guharanira gukomeza ibyiza adusigiye ari nako dusigasira izina rye mu ruhando rwa ruhago yacu.”

Nyakwigendera Mungo Jitiada yari amaze igihe arwaye indwara zitandukanye zirimo n’Umwijima Hepatite C ndetse bwari bwaratumye anagira ikibazo cya paralyze ku kaguru.

Uyu mutoza azwi cyane mu Karere ka Rubavu ahazamukiye impano zikomeye mu mupira w’amaguru, ndetse abigizemo uruhare, aho uretse Jacques Tuyisenge, yatoje, yanatoje abandi bakinnyi bakomeye barimo Niyonzima Haruna na we wabaye Kapiteni w’ikipe y’Igihugu.

Yanatoje kandi abandi bakinnyi bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, nka Muhadjiri Hakizimana, na Djabil Mutarambirwa.

Mzee Vigoureux na Haruna niyonzima

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − five =

Previous Post

Hasobanuwe impamvu ibihano byafatiwe Sudani byagumishijweho kugeza 2025

Next Post

Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

Nyanza: Umuturage ubayeho ubuzima atishimiye arashinja umuyobozi gutuma atabuvamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.